Abarangije Kaminuza bihangiye akazi waba ari umusanzu bahaye igihugu –Dr Nzahabwanimana

Abanyeshuri 483 barangije mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri barakangurirwa gukoresha ubumenyi bahawe bagahanga imirimo mishya aho guhora basiragira hirya no hino basaba akazi.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr. Aléxis Nzahabwanimana mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 483 barangije muri INES-Ruhengeri, ku wa Kane tariki 26/02/2015.

Basabwe guharanira guhanga akazi bakagaha n'abandi aho gutekereza kugashaka.
Basabwe guharanira guhanga akazi bakagaha n’abandi aho gutekereza kugashaka.

Mu mwaka wa 2013, kaminuza n’amashuri makuru 38 byo mu Rwanda byasohoye abantu bagera ku bihumbi 70 nk’uko imibare dukesha Minisiteri y’Uburezi ibigaragaza, umubare nk’uwo kubona akazi mu Rwanda bikaba bisa n’ibidashoboka, igisubizo kikaba ari ukwihangira imirimo ndetse ugaha n’abandi akazi.

Minisitiri Nzahabwanimana avuga ko abarangije amashuri makuru na Kaminuza baramutse bakoresheje ubumenyi bwabo bakihangira imirimo waba ari umusanzu ukomeye baba bateye igihugu cyabo.

Ati “Ariko icy’ingenzi ari wo murongo wa Leta ni uko mwarushaho gutanga akazi aho gutegereza …ejo akaba ari yo ngoma mujya gutonda aho baka akazi ahubwo icyo mbifuriza …ni uko mu gitondo mwabyuka mutanga akazi, ni ubufasha bukomeye mwaba muhaye igihugu cyanyu”.

Rwicaninyoni Pierre Celestin wahize abandi (ufite Mudasobwa) avuga ko kwihangira akazi bibangamirwa n'ubushobozi buke.
Rwicaninyoni Pierre Celestin wahize abandi (ufite Mudasobwa) avuga ko kwihangira akazi bibangamirwa n’ubushobozi buke.

Rwicaninyoni Pierre Céléstin wahize abandi bose barangije n’amanota 16.5 kuri 20, bikamuhesha igihembo cya mudasobwa igendanwa, avuga ko kwihangira akazi bishoboka ariko imbogamizi ikunda kuba ubushobozi buke bitewe n’uko umuntu aba akirangiza kandi yirihiraga.

Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Fabien Hagenimana ashimangira ko abanyeshuri barangiza muri iri shuri baba bafite ubumenyi buherekejwe n’ubumenyingiro byamufasha kwihangira umurimo arangije kwiga.

Abayobozi bafashe ijambo basabye abarangije gufasha leta bihangira imirimo.
Abayobozi bafashe ijambo basabye abarangije gufasha leta bihangira imirimo.

Ngo hari n’ikigo bashyizeho, INES- Business Incubation Center gifasha abanyeshuri kunonosora ibitekerezo by’imishinga yabo ikaba yashyirwa mu bikorwa inoze, kandi bari kureba uko babafasha kubona igishoro binyuze mu kigega cya Banki y’Isi bakishyura ku nyungu ntoya.

Ati “Turimo turafatanya na IFC (Ikigega cya Banki y’Isi) kugira ngo tubabonere uburyo babona inguzanyo kuri make. Ubu bagiye mu ishyirahamwe ryitwa INES Young Entrepreneurs imishinga yabo ikabona amafaranga”.

Mu banyeshuri 483 barangije 51% ni igitsina gore. Umubare w’abamaze kurangiza muri INES-Ruhengeri kuva muri 2003 yafungura imiryango ni 3270.

Abarangije 51% ni igitsina gore.
Abarangije 51% ni igitsina gore.

NSHIMIYIMANA Léonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

INES nikomeze gufasha abantu bakeneye kwiga muri gahunda y’ubumenyingiro.

DUFREG yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

umusanzu wabo mukubaka igihugu urakenewe kandi baze badufashe kubaka igihugu bahanga akazi kuruta kugashaka

munezero yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Mwarakoze kwiga neza kandi mugatsinda.
Karibu kuri field yo guhanga imirimo, kandi iha abanyarwanda benshi akazi, bityo ubushomeri bugabanuke.

laskl yanditse ku itariki ya: 27-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka