Nyamasheke: Ngo ubufatanye n’izindi nzego ni bwo buzashoboza Mayor Kamali inshingano nshya

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, aravuga ko ubufatanye no gutahiriza umugozi umwe n’inzego zitandukanye zirimo Inama Njyanama y’akarere ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bako ari byo bizamufasha kugera ku nshingano ze.

Kamali yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2015 ubwo yari amaze kuba Umuyobozi mushya w’Akarere asimbuye Habyarimana Jean Baptiste weguye kuri uyu mwanya mu ntangiriro za Mutarama 2015.

Umuyobozi mushya w'Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, ngo ntazatatira indahiro yo kuzuza inshingano ze.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, ngo ntazatatira indahiro yo kuzuza inshingano ze.

Yagize ati “Njye njyenyine ntacyo nakwishoboza, dufatanyije ntakizatunanira. Ikizaza gisaba imbaraga, ubwenge n’ubuhanga tuzagishobora kuko byose turabifite, mbasabye ubufatanye busesuye kandi sinzatatira igihango tugiranye ndetse n’icyizere mwangiriye”.

Uretse umuyobozi mushya w’akarere, banatoye Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke uwo mwanye wegukanwa na Dr Ndabamenye Telesphore wasimbuye Musabyimana Innocent na we weguye kuri uyu mwanya.

Perezida mushya wa Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke arahirira kuzuza inshingano ze.
Perezida mushya wa Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke arahirira kuzuza inshingano ze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, mu nama nyinshi yabagiriye yabasabye gukorera mu mucyo, barangwa no gukora cyane kandi baha ijambo abo bayobora bakirinda kwimika igitugu kandi bacunga neza umutungo wa rubanda.

Yagize ati “Ubu mwahinduye imirimo mugomba gukora birenze uko mwakoraga, imiryango yanyu izabakenera kandi n’abaturage babakenere. Muzaharanireko indahiro mwarahiye kandi mugishe inama.”

Kamali Aimé Fabien watorewe kuyobora akarere ka Nyamasheke yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke arubatse afite abana babiri, akaba afite impamyabumeyi mu mategeko mpuzamahanga (Maitrise en Droits International Humanitaire).

Naho Perezida wa Njyanama, Dr Ndabamenye Telesphore na we arubatse afite abana bane, akaba yari asanzwe akora mu Kigo cy’Igihugu cyo Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), nk’Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibyo Kuhira n’Ihingishwa ry’Amamashini, akanayobora ishami ryo kongera umusaruro.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ok
nibyiza niyubahiriza inshinganoze ntamere nkabandi bose.

isaie yanditse ku itariki ya: 23-08-2015  →  Musubize

Congratulation to Fabbien.Imana ibane nawe hose

ihoho yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

bazakore nk’ikipe imwe kandi bazamure imibereho y;abaturage maze barusheho kuzamura nyamasheke ize imbere

ndayambaje yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka