Musanze: Abacungagereza bo muri EAC barimo gutozwa kunoza akazi kabo

Abacungagereza 17 bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) hiyongereyeho ibihugu bya Mauritius na Seychelles batangiye amahugurwa y’iminsi itanu yo kubongerera ubumenyi bwitezweho kuzabafasha kunoza imikorere yabo no gusohoza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro butandukanye.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 23 Gashyantare 2015 mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (RPA: Rwanda Peace Academy ) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze biteganyijwe ko abayitabiriye bazuhugura bagenzi babo bageze mu bihugu byabo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura amahugurwa.
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura amahugurwa.

Methode Ruzindana, ukuriye ishami ry’amahugurwa muri RPA, atangaza ko ayo mahugurwa azamara iminsi itanu azabongerera ubumenyi mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, imikoranire y’inzego zitandukanye zigira uruhare mu butumwa bw’ amahoro hirya no hino ku isi n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS), Mary Gahonzire avuga ko amahugurwa nk’aya ari impamba ikomeye izatuma barushaho gukora neza mu kazi kabo ka buri munsi no butumwa bw’amahoro.

Agira ati “Amahugurwa azatera inkunga (azafasha) abagiye mu butumwa bw’amahoro muri Loni ndetse n’abagiye gutabara batumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika."

Avuga ko azababera impamba ikomeye mu rwego rw’imikorere myiza; muri professionalism (ubunyamwuga); mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu no mu gufata neza abagororwa.

Abagiye guhugurwa kugira ngo na bo bazahugure abandi.
Abagiye guhugurwa kugira ngo na bo bazahugure abandi.

Ngo mu byo bashyize imbere mu nzego zishinzwe imfungwa n’abagororwa bikeneye kuvugurwa ni ugufata neza abakoze ibyaha bitandukanye bakagororwa bikajyana no kubigisha imyuga kugira ngo barangije igihano basubire muri sosiyete ari abantu bazima bagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo no kwiteza imbere bo ubwabo.

Leonard Onyoni, inzobere mu by’umutekano ihagarariye ubunyamabanga bw’ Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba muri aya mahugurwa, ashimangira ko gahunda zo guhuza ibihugu bya EAC zigomba kujyana no guhuza imikorere y’amagereza.

Abagiye guhugurwa 17 n'abayobozi babo ndetse n'abacungagereza bitabiriye uyu muhango bafata ifoto y'urwibutso.
Abagiye guhugurwa 17 n’abayobozi babo ndetse n’abacungagereza bitabiriye uyu muhango bafata ifoto y’urwibutso.

Agira ati “Amahugurwa tuvuga ni ayo kugorora aho guhana, ni ayo gusubiza abantu mu muryango, Aribanda cyane ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu, guha agaciro umuntu bikaba ari ibintu by’ingenzi mu kugorora abanyuranyije n’iby’amategeko ateganya kandi bazasubira mu muryango.”

Aya mahugurwa azasozwa tariki 28/02/2015 yitabiriwe n’abacungagereza 17, buri gihugu cya EAC giharagariwe n’abacungagereza batatu hamwe n’abandi babiri bava mu bihugu bya Mauritius na Seychelles.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu ni umwuga ukomeye ku buzima bw’igihugu kandi abacungagereza baba bahawe inshinga zikomeye kuko gereza zifasha mu kugorora abantu mbere y’uko basubizwa mu buzima busanzwe

hassan yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

tubitezeho kuzazamura ubunararibonye ku mu burinzi bw’amagereza maze umutekano w’abo bashinzwe ukomeze ugende neza

kunda yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka