Ngoma:Yinjiza hafi miliyoni ku mwaka kubera gusharija bateri

Karuhije Alexis,w’imyaka 55 utuye mu murenge wa Kazo, Akagari ka Karama mu Karere ka Ngoma ngo kwegerezwa amashanyarazi mu cyaro byamufashije gukora umushinga wo gusharija batiri z’imodoka none ngo bimuhesha hafi miliyoni y’amafaranga ku mwaka.

Mu myaka itatu amashanyarazi agejejwe aho atuye ku muriro wa miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda amaze kugura ngo afitemo hafi miliyoni eshatu z’inyungu.

Karuhije avuga ko batiri imwe yabanje kuyigicagingira amafaranga 700 (700Rwf) ku bantu batuye ahataragera umuriro maze na bo bakajya gusharija amaterefone mu byaro aho batuye.

Karuhije yinjiza abarirwa muri miliyoni akura mu gusharija batiri.
Karuhije yinjiza abarirwa muri miliyoni akura mu gusharija batiri.

Batiri imwe ngo yuzuzwa n’umuriro w’amafaranga magana abiri (200Rwf) bityo bateri akaba ayungukaho amafaranga 200 Rwf.

Ashima Leta y’u Rwanda yabegereje amashanyarazi akaba akomeje kubateza imbere mu mishinga iyashingiyeho bagiye bakora.

Yagize ati” Njyewe nkimenya ko umuriro ugiye kuza nahise ngura imashini isharija za batiri kandi ubu maze kunguka menshi ndetse ubu natanze n’akazi ku bantu basudira kuko ndi kwagura umushinga.”

Kugeza ubu, ngo amaze gushora agera hafi miliyoni mu kugura imashini ishariza (1,000,000 Frw). Ibihumbi magana atanu (500,000Rwf) yabiguze imashini ifasha gushariza naho ibihumbi magana ane abigura ifasha gusudira (400,000 Rwf).

Ku kwezi ngo yinjiza amafaranga arenga ibihumbi100 iyo byagenze neza kuko asharija batiri 11 ku munsi.

Nsengimana Celestin, umwe mu bahawe akazi ko gusudira na Karuhije, avuga ko byamugiriye akamaro cyane kuko ngo yararangije kwiga imyuga agahita abona akazi hafi y’iwabo none bikaba bimufasha kwizigamira amafaranga menshi kuruta uko yari kujya mu mijyi umuriro utarahagera.

Yagize ati” Njyewe uyu muriro wageze hano wangiriye akamaro kuko iyo ndangiza kwiga simbone akazi hafi yo murugo mba ntabasha kwizigamira amafaranga nkayo nzigama ubu. Iyo nakokuyemo ibindi byose mbasha kwizigamira nk’ibihumbi 30 buri kwezi."

Avuga ko amaze kwigurira ikibanza cy’ibihumbi magana atatu (300,000 Rwf) kandi ngo ateganya gukomeza kwiteza imbere kubera umwuga we.

Muri gahunda yo kugeza amashanyarazi mu byaro,ingo zirenga ibihumbi 10, zahawe amashanyarazi mu Karere ka Ngoma.

Imirenge nka Rukira, Mutendeli na Jarama ngo ikaba igaragaza impinduka mu iterambere ugereranyije n’indi mirenge igize ako karere.

Mu karere ka Ngoma kugeza ubu abafite amashanyarazi bari ku kigero cya 28%.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wari uzi ko mu Murenge wa Kigoma muri Huye ahahoze hitwa Kinyamakara,umuriro unyura kuri kabulimbo wihitira.Abandi bana!

mugabo chris yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Wari uzi ko mu Murenge wa Kigoma muri Huye ahahoze hitwa Kinyamakara,umuriro unyura kuri kabulimbo wihitira.Abandi bana!

mugabo chris yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

ibi nibyo byiza byo kugerwaho n’amashanyarazi mu gihugu, benshi bamaze gushima ibyo bamaze kugeraho bityo tukaba tubyishimira tunasaba ko byakomeza kurushaho kuba byiza cyane

bukakaza yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka