Kirehe: Mu murenge wa Kirehe haracyagaragara amavunja

Mu murenge wa Kirehe uherereye mu karere ka Kirehe haracyagaragara indwara zitandukanye mu ngo z’abaturage, zirimo amavunja n’inzindi ndwara zifata uruhu, nk’uko byagaragaye mu igenzura ryakorewe muri izo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe, Nsengiyumva Appolinaire, atangaza ko yatunguwe n’iki kibazo kandi abaturage bo muri aka gace bari basazwe bafatwa nk’abasobanutse, nk’uko yabivugiye mu muhango wo gusinyana imihigo n’abayobozi b’utugari dutanu tugize uyu umurenge.

Kutitabwaho kwa bamwe mu bana bibatera kurwara amavunja.
Kutitabwaho kwa bamwe mu bana bibatera kurwara amavunja.

Aba bayobozi baganira kubijyanye na gahunda umurenge ugiye kugenderaho w’icyumweru cy’isuku n’icyumweru kijyanye n’igenamigambi mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’abaturage.

Muri iyo nama yatumiwe mo umuyobozi w’akarere, abayobozi b’utugari, imidugudu n’abandi bayobozi ngishwanama basabwe guhagurukira isuku mu baturage bayoboye hanashyirwaho gahunda igiye kumara icyumweru higishwa isuku mu midugudu yose mu murenge wa Kirehe.

Ba Gitifu b'utugari basinye imihigo.
Ba Gitifu b’utugari basinye imihigo.

Nsengiyumva yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze badakangurira abaturage isuku hakaba hakigaragara abaturage barwaye imvunja mu gihe umurenge wa Kirehe uri mu mirenge yafatwaga nk’icyitegererezo.

Yagize ati “Natunguwe, najyaga hariya nkavuga ngo umurenge wa Kirehe nta mvunja wabonamo kubera numvaga ko ari bantu basobanutse b’abanyamujyi, bayobozi muri hano twakoranye inama zitandukanye, twageze kuri buri rugo mwibuke ingo twabonye zirwaye imvunja.”

Yakomeje avuga ko bibabaje kuba abantu bararwanye urugamba bakarutsinda bakananirwa no guca imvunja, yijeje umuyobozi w’akarere ko bagiye guhagurukira icyo kibazo mu kwezi kwa gatatu imvunja zikaba zacitse burundu.

Yasabye abarezi kurwanya imvunja ku banyeshuri bigisha, avuga ko ikigo bazasanga mo abanyeshuri bafite imvunja ko umuyobozi w’ikigo azafatirwa ibyemezo bikomeye.

Ati “Natwe bayobozi b’imidugudu, abajyanama b’ubuzima, abanganga ibyo mukora ni byinshi mwagize ubumenyi buhagije kubona uvura malariya ukananirwa imvunja, ugapima umuriro ukananirwa imvunja.”

Abaturage bagaragaye ho imvunja usanga bamwe bifashije baba mu nzu nziza ariko ikibazo kikaba imyumvire yo kugira isuku haba mu nzu zabo, aho barara ndetse no k’umubiri.

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yavuze ko umuturage igihugu gikeneye ari ufite umutekano n’imibereho myiza. Ngo ubuyobozi bufite inshingano zo gukurikirana imibereho y’abaturage umunsi k’uwundi.

Ati “Kuba uturanye n’umuntu ufite uko abayeho kutari kwiza birandeba nawe birakureba, byakarusho twe abayobozi biratureba kurushaho kuko imibereho ye mibi itugiraho ingaruka, yagira imibereho myiza bikatugiraho ingaruka nziza ni inshingano zacu zo gukurikirana imibereho y’abaturage bacu.”

Yavuze ko mu gihe umuntu yahawe ububasha bwo kuyobora agomba kumenya imibereho y’abaturage be uko bwije n’uko bukeye bikazamuka bikagera mu mirenge no mu turere.

Yabashimiye gahunda bihaye y’icyumweru cy’isuku, ati “Iki cyumweru mwihaye cyo kwita ku isuku mugikoresheje neza nta mwanda nta n’imvunja zazongira ku garagara mu murenge wanyu.

Muri iyo nama hafashwe gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku isuku mu ngo kizatangira kuwa mbere tariki ya 23/2/2015 hakazasurwa utugari twose tugize umurenge wa Kirehe ari nako abaturage bakangurirwa kugira isuku.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IKIBAZO MUGISHAKIRE MU BUKENE ARIKO MUNAGISHAKIRE NO MUMUTWE. UMUNTU WESE UHAZE KANDI WISHIMYE MBESE UBWE ATARIYANZE NYASHOBORA KURWARA AMAVUNJA. AMINARO ABASHORA MU BUSINZI NO KUTIYITAHO

Kamatari issa yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

akumiro ni amavunja! i Kirehe iburasira bwaryokoko(izuba) gusa nibafashwe kwifasha gusobanukirwa n’isuku icyariyope nahubundi ntaho baba bagana muri iki kinyejana rwose!

indatwaEmelyne yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka