Nyagatare: Abavuzi gakondo babiri bari mu maboko ya Polisi

Abavuzi gakondo babiri bari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo na Poste za Polisi zitandukanye mu Karere ka Nyagatare kubera gukora batabyemerewe abandi bakabikorana isuku nke, kimwe na bimwe mu bikoresho bibujijwe muri uyu mwuga.

Abandi babiri bari bari mu maboko ya Polisi barekuwe basabwa guhagarika ibyo bakoraga bakazabikomeza babonye ibyangombwa. Aba bose bafashwe mu igenzura Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ifatanije na polisi y’igihugu bakoze muri aba bavuzi gakondo.

Bamwe ngo basanze ibikoresho bifashisha mu gutanga imiti ku barwayi bifite isuku nke ndetse n’abadafite ibyangombwa bibemerera gukora uyu mwuga.

Uwitonze avuga ko ari amashyari yagiriwe kuko aganwa n'abarwayi benshi.
Uwitonze avuga ko ari amashyari yagiriwe kuko aganwa n’abarwayi benshi.

Umukecuru Faraziya Uwitonze w’imyaka 68 akomoka mu Karere ka Karongi, Intara y’iburengerazuba. Amaze imyaka 14 mu Karere ka Nyagatare.

Uwitonze uvuga ko yatangiye ubu buvuzi gakondo afite imyaka 10 gusa yafatiwe mu Kagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare. Uretse kuba nta byangombwa afite bimwemerera gukora uyu mwuga n’ibikoresho yifashisha mu gutanga imiti bigaragaza isuku nke. Avuga ko agiye kwita ku isuku akanashaka icyangombwa.

Ati “Mvura abakobwa bamanitse bakabura abagabo n’ab’imodoka baraza kandi barakira, mvura amarozi, mvura abagore zahezemo. Natangiye kubwa Kayibanda na Habyarimana. Ni abangiriye ishyari ko iwanjye haza abantu benshi. Ibya Nyagatare sinari mbizi ariko ngiye gusukura neza uko mu bishaka mbone n’icyangombwa”.

Isuku y'ibi bikombe n'ibipapuro bya Sima Uwitonze atangiramo imiti irakemangwa.
Isuku y’ibi bikombe n’ibipapuro bya Sima Uwitonze atangiramo imiti irakemangwa.

Uretse uyu mukecuru, kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare kandi hari hafungiye Uwitwa Habyarimana Epimaque wo mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi. We ngo yari mu nzira zisaba ibyangombwa uretse ko atari yabibona. Avuga ko n’ubwo nta byangombwa yari afite adakwiye kwitiranywa n’umurozi nk’uko bamwe bakunze kubivuga kuko mu gihe umwe aroga we arogora.

Umubyeyi Jolly, ni umuvuzi gakondo akaba afatanya na MINISANTE kureba ko mu Karere ka Nyagatare nta bakora uyu mwuga mu buryo butemewe cyangwa banyuranya n’ibyo bagombye gukora.

Umubyeyi Jolly avuga ko barimo gukora igenzura bagamije guca abiyitirira umwuga w'ubuvuzi gakondo.
Umubyeyi Jolly avuga ko barimo gukora igenzura bagamije guca abiyitirira umwuga w’ubuvuzi gakondo.

Avuga ko kuba hari abakora uyu mwuga batabyemerewe byongeye bakabikorana isuku nke, bidindiza umwuga wabo ndetse bikabaharabika, gusa ngo ku bufatanye na MINISANTE bagiye gukurikirana abakora uyu mwuga kugira ngo hamenyekane abatekamutwe n’abavuzi nyakuri.

Mu bafashwe kandi harimo uwari ufite imashini ngo isuzuma indwara zitandukanye zaciwe na MINISANTE. Ubu we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda. Hari kandi Tumwine Andre ukorera uyu mwuga w’ubuvuzi gakondo muri santere ya Rwimiyaga unafite ibyangombwa by’umuvuzi gakondo wafashwe akekwaho gukuramo umwana w’umukobwa inda, we akaba afungiye kuri Poste ya Polisi ya Bugaragara.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko Uwitonze Faraziya na Habyarimana Epimaque bari bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare barekuwe basabwa guhagarika ibyo bakoraga kugeza babonye ibyangombwa.

Ubundi mu Karere ka Nyagatare abavuzi gakondo 150 nibo bemerewe gukora uyu mwuga mu gihe abasabye guhabwa ibyangombwa basaga 300.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka