Ngoma: Abahakomoka barasabwa kuhashora imari ngo amahirwe ahari atitwarirwa n’ab’ahandi

Mu gihe abatuye Akarere ka Ngoma batungwa agatoki mu kutihutisha iterambere ryako bashyiramo ibikorwa remezo nk’amazu n’ibindi, ubuyobozi bw’aka karere burabasaba kuhashora imari byabananira ab’ahandi bakabatwara amahirwe.

Muri aka karere hateganywa imishinga migari irimo kubaka inyubako zo guturamo (apartement), amahoteri n’andi mahirwe y’imishinga y’ishoramari aka karere gafite, ubuyobozi bukavuga ko byaba byiza bishowemo imari n’abahakomoka ariko babuze abandi bahabatanga.

Ibi Akarere ka Ngoma karabivuga mu gihe hari imijyi imwe n’imwe itangwaho ingero ko abahakomoka bagiye bahuza ubushobozi bakubaka amazu manini y’ubucuruzi, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bahakomoka.

akarere ka Ngoma kari kubakwa hoteri mu rwego rwo gutinyura abashoramari ngo bubake amazu y'imiturirwa.
akarere ka Ngoma kari kubakwa hoteri mu rwego rwo gutinyura abashoramari ngo bubake amazu y’imiturirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice, avuga ko hamwe no kwegera abahatuye hari umusaruro bizatanga, ariko ko na none ngo abazagaragaza kuzarira bazabihorera barebe abandi naho baba abanyamahanga bakabashishikariza kuhashora imari.

Yagize ati “Icyambere turi kubakangurira ni ukubashyiramo umuco wo gushyira hamwe bakaba bashinga company bagashora imari bagahuza ubushobozi n’imbaraga. Nibatabyumva tuzabwira abandi baze, turi muri EAC ndetse n’abandi. Nihaza ab’ahandi ubwo twaba abakozi babo kandi twakagombye kuba aritwe baza bakodesha amazu bakoreramo”.

Inzu y'igorofa yubatswe mu mujyi wa Kibungo n'umwe mu bashoramari bahakomoka.
Inzu y’igorofa yubatswe mu mujyi wa Kibungo n’umwe mu bashoramari bahakomoka.

Abakangurirwa gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga y’ishoramari ni abatuye aka karere, abagakoreramo n’abakagenda kugira ngo ab’ahandi batazabatanga kubona ku mugati w’iwabo aho bakomoka.

Akarere ka Ngoma kagaragara nk’akagifite amahirwe mu ishoramari kuko abayobozi bavuga ko hakenewe amahoteri (kugera ubu nta hoteri yari yatangira kuhakorera), kubaka amazu abantu baturamo ajyanye n’igishushanyo mbonera ndetse n’ishoramari mu mabanki n’izindi serivise.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo kugeza ubu abenchi muri Ngoma ntabwo turasobanukirwa gukorera hamwe ngo duhuze imbaraga kandi aribyo ubuyobozi budukangurira buri gihe

slogan M yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka