Kirehe: Umwana w’imyaka 17 akekwaho gusambanya uw’imyaka ibiri n’igice

Umwana w’imyaka 17 usanzwe ari umukozi wo mu rugo mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka ibiri n’igice ku mugoroba wo kuwa kane tariki 29/01/2015.

Nk’uko bitangazwa na nyina w’uwo mwana wahohotewe, ngo umwana yari mu rugo ku kagoroba aza kujya ku rugo baturanye, hashize akanya aza arira nyina amubajije ikimuriza abereka aho ababara.

Ati “yaje arira tumubajije ikimuriza avuga ko uwo muhungu amufashe amushyira ku buriri amuryamaho amubwira ko atabivuga”.

Nyina w’uwo mwana yakomeje avuga ko batumyeho uwo muhungu bamubajije ibyo akoreye uwo mwana avuga ko yamusambanyije kandi ko abisabira imbabazi, bahise babimenyesha Polisi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Kirehe.

Nyiransabimana Perpetue, umuhuzabikorwa w’Akagari ka Ruhanga yavuze ko kuba uwo muhungu yarasambanyije uwo mwana atabihamya kuko nawe bamuhamagaye ari mu nama bamubwira ko umwana w’imyaka ibiri afashwe ku ngufu.

Yavuze ko yabajije nyirakuru w’uwo mwana ari naho arererwa niba yarafashwe ku ngufu koko uwo mukecuru amubwira ko umwana yaje arira arebye ku mwenda wo mu nda asanga uratose ariko nta bisebe amubonaho ariko arira avuga ko ababara.

Aho afungiye kuri Polisi akomeje kwemera ko yasambanyije uwo mwana kandi akaba abisabira imbabazi.

Nyiransabimana arasaba ababyeyi gukora inshingano zabo bakurikirana abana aho bari hose, kuko ngo hari ubwo ababyeyi bata inshingano zabo bakaba ba ntibindeba bakarekura abana cyangwa bakabatuma mu ngendo zitandukanye ari bonyine cyangwa ugasanga bagenda mu masaha y’ijoro.

Yavuze ko ibyo bikwiye kwirindwa kandi ngo ntibasiba kubikangurirwa mu tugoroba tw’ababyeyi.

Uwo mwana wahohotewe akurikiranywe n’ababyeyi be nyuma yo gutanga ibizamini kwa muganga ngo hamenyekane niba yarahohotewe koko.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka