Kirehe: Yiyahuje umuti wa Thiodan arapfa

Mukangarambe Asinath wo mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe yiyahuye anyweye umuti wa tiyoda bamugejeje mu bitaro ahita apfa.

Uyu mugore w’imyaka 53 yahengereye ari wenyine mu rugo kuwa kane tariki ya 29/01/2015 mu masaha y’umugoroba afata umuti wica udukoko mu myaka (Thiodan) arawunywa nyuma umugwa nabi bigera naho umwica.

Mu buhamya by’umuturanyi we, Nirere Vestine avuga ko yumvise Mukangarambe ataka aza atabaye asanga amaze kunywa uwo muti ari nako yari amerewe nabi aribwa mu nda.

Nirere yahise abimenyesha ibitaro bya Kirehe byihutira kuzana ambulance imugeza ku bitaro bigeze mu rukerera rwo kuwa Gatanu arapfa.

Bamwe mu baturanyi be baganiye na Kigali today bavuga ko uwo mugore yahoraga agaragaza ikibazo cy’ihungabana avuga ko atakira neza umwana yabyaye mu mwaka wa 1994 afashwe ku ngufu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, BIhoyiki yavuze ko amakuru yatumye yiyahura ataramenyekana neza ariko ngo ibivugwa ni uko yaba yahoraga agaragaza kutakira neza uburyo yabyaye uwo mwana.

Ati “ntabwo twavuga ngo ni iyihe mpamvu gusa bishoboka ko ari utubazo yari yifitiye ubwe atigeze avuga, ariko ibivugwa ngo ni uko yahoraga agaragaza uburyo atishimiye uko yabyaye umwana mu buryo butari bwo mu gihe cya Jenoside”.

Avuga ko abajyanama mu by’ihungabana bajyaga bamufasha mu kibazo ahura nacyo ariko ngo ibyo byabaye mu buryo butunguranye.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka