Ferwafa-Icyiciro cya kabiri kizakinwa n’amakipe 25

Inteko idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, yaraye yemereye amakipe atandatu kuzakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri agasanga ayandi 19 yari asanzwe yaremejwe kuzitabira iyi shampiyona izatangira mu cyumweru gitaha.

Hope Fc-Rutsiro, Nyagatare Football Training, Mironko Plast Fc, Heroes Fc-Play for Hope, Rugende training centre na Gitikinyoni football Centre ni yo makipe byaraye byemejwe ko azitabira iyi shampiyona bityo akaba anabaye abanyamuryango bashya ba Ferwafa.

Perezida De Gaulle yatangaje ko basanze aya makipe yujuje ibyangombwa byose
Perezida De Gaulle yatangaje ko basanze aya makipe yujuje ibyangombwa byose

Uyu ni umwanzuro wavuye mu nteko rusanjye yateranye kuri uyu wa gatanu aho ku murongo w’ibyigwa harimo gusuzuma ibijyanye n’ibyangombwa by’aya makipe akaba yakwemererwa kwitabira iyi shampiyona, ndetse iyi nteko rusanjye ikaba yanize ku bijyanye n’itangira rya shampiyona y’abatarengeje imyaka 15.

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri yagombaga gutangira tariki 24/1/2015 yimurirwa tariki 7/2/2015, aho aya makipe azayikina agomba gutanga abakinnyi batatu bonyine barengeje imyaka 20 ku rutonde rw’abakinnyi batarenze 30 azaba atanga muri iri shyirahamwe bitarengeje tariki 15/1/2015.

Aya amakipe mashya, azakoreshwa tombola ayashyira mu matsinda yari asanzwe ariho y’uburyo amakipe azakina iyi shampiyona.

Dore uko amatsinda yari ahagaze:

Itsinda A

  1. SEC
  2. Aspor
  3. Etoile de l’est
  4. Gasabo
  5. La Jeunesse
  6. Pepiniere
  7. United Sars
  8. Vision,
  9. Vision JN

Itsinda B

  1. Bugesera
  2. Akagera
  3. Esperance
  4. Intare
  5. Interforce
  6. Kirehe
  7. Muhanga
  8. Rwamagana
  9. Sorwathe
  10. Unity FC

Jah d’ eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimiye Hope Fc,Rutsiro Ibitekereje Neza Nyuma Yo Kwiyubakira Stade,mbifurije Gutsinda Bakazagera Mukiciro Cyambere,tukabona Za APR na RAYON SPORT zamanutse!

Claude Imanikuzwe yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka