Kamubuga: Kutagira umuhanda mwiza ni imbogamizi mu buhahirane

Abatuye mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke bavuga ko baheze mu bwigunge bitewe no kuba batagira umuhanda ukoze neza ubahuza n’iyindi mirenge baturanye.

Aba baturage bavuga ko bituma badashobora kugeza imyaka yabo ku isoko ku buryo buboroheye, kandi nyamara baramutse bakorewe umuhanda ubahuza n’Umurenge wa Kivuruga byabafasha mu buryo bwo guhahirana.

Laurencia Nyirabahizi wo mu Kagari ka Kamubuga mu Murenge wa Kamubuga avuga ko kuba badafite umuhanda ukoze neza bibatera imbogamizi zo kubura aho baharira, ariko ngo baramutse babonye uyu muhanda byarushaho kuborohera kuko bajya bajya guhahira mu yandi masoko yo hirya yabo.

Abatuye Kamubuga barasaba gukorerwa umuhanda bagaca ukubiri no kuvunika bagenda n'amaguru.
Abatuye Kamubuga barasaba gukorerwa umuhanda bagaca ukubiri no kuvunika bagenda n’amaguru.

Eraste Ntawumenyumunsi wo mu Kagari ka Kidomo muri uyu Murenge wa Kamubuga we asobanura ko kuba umuhanda wabo udakoze bituma bahura n’imbogamizi zo kugenda urugendo rw’amasaha ageze atatu bikoreye.

Ati “imbogamizi ni uko tuva inaha twikoreye tukajya mu Gakenke kandi rero tukagenda tuvunitse kandi tubabaye kuko dukoresha nk’amasaha atatu”.

Aba baturage kandi ngo ntiboroherwa no kugera ku kigo nderabuzima kuko umuhanda ugerayo utameze neza, bikaba ikibazo igihe habayeho kwohereza abarwayi ku bitaro bya Nemba cyangwa ibya Ruhengeri byose bajya bifashisha.

Abaturage bifuza ko uyu muhanda wakorwa bakava mu bwigunge.
Abaturage bifuza ko uyu muhanda wakorwa bakava mu bwigunge.

Abatuye uyu murenge bahuriza ku kuvuga ko uyu muhanda uramutse ukozwe ku buryo n’imodoka ziwugendamo byakemura ibibazo byinshi abantu bakarushaho kwiteza imbere, kuko imodoka zajya ziyizira kuhafata ibicuruzwa bikaba byatuma imvune zigabanuka kandi ntibanahendwe.

Ubwo umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe yifatanyaga n’abatuye Kamubuga mu muganda, kuwa 28/01/2015 yabasezeranyije ko mu bihe bya vuba ibibazo by’umuhanda bizaba byarangiye wamaze gutunganywa.

Bosenibamwe avuga ko uyu muhanda basaba uzaba watunganye mu bihe bya vuba.
Bosenibamwe avuga ko uyu muhanda basaba uzaba watunganye mu bihe bya vuba.

Yagize ati “bafite ikibazo koko cy’umuhanda utameze neza uva kuri centre de santé ukomeza muri Santere ya Kamubuga naza Kivuruga n’ahandi, ariko umuhanda twatangiye kuwukora kuko kugera Kivuruga umuhanda urimo urakorwa ni ukuvuga ko mu bihe bya vuba umuhanda uzaba watunganye”.

Gusa ariko umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru asaba abatuye Kamubuga gukomeza kwiteza imbere bakabyaza umusaruro amahirwe bafite, kuko gutera imbere bidasaba gutangirana amikoro ahambaye ahubwo bisaba gusa ibikerezo bifatika.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka