Kigasha: Bugarijwe n’ubukene kubera kutagira aho bahinga

Abaturage bo mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo bavuga ko ubukene bubamereye nabi kubera kutagira ubutaka bwo guhingaho, ikindi kandi ngo nta n’imirimo bashobora kubona byibura ngo babe bajya no guhingira abandi kuko iki kibazo bagihuje.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bakora imirimo yo guca inshuro ngo iyo utabonye iyo mirimo ushobora kubwirirwa cyangwa ukaburara kuko idakunze kuboneka kenshi.

Harerimana Augustin ni umwe mu batuye muri aka Kagari ka Kigasha, arubatse afite abana umunani. Avuga ko we n’umuryango we babayeho mu buzima bugoranye cyane kubera kubura ubutaka bwo guhingaho, hakiyongeraho ko nta n’iterambere rihamye rigaragara muri aka kagari.

Agira ati “Tumaze imyaka myinshi tutagira ubutaka duhingaho, ubukene butumereye nabi kuko n’imirimo yarabuze, iyo ugize amahirwe ubona uguha akaraka byibura ukabasha kuramuka kabiri, ubuyobozi bwari bukwiye kugira icyo butumarira”.

Aba baturage bifuza ko byibura bahabwa amatungo yo korora bakanagerezwa ibikorwa by’iterambere, ndetse hakaza n’imishinga muri aka kagari kabo kugira ngo babashe kubona akazi.

Kuri iki kibazo cy’aba baturage, ubuyobozi Bw’umurenge wa Ngarama, buvuga ko bufatanyije n’akarere bagishakisha uburyo aba baturage bafashwa kwikura mu bukene, ubu ngo hakaba hari gahunda yo gutangira kubashyira ku rutonde rw’abagomba korozwa muri gahunda ya girinka.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka