Kayonza: Uturima tw’igikoni turagenda dukendera

Ingo zitari nke zo mu Karere ka Kayonza ntizibarizwamo akarima k’igikoni n’ubwo bamwe mu babyeyi bo muri ako karere bemeza ko gafite akamaro kanini.

Cyakora bisa n’ibigoye gusobanukirwa impamvu y’ikendera ry’utwo turima mu gihe bamwe mu batuye muri ako karere bemeza ko tubafitiye akamaro kanini, cyane cyane mu bijyanye no kunoza imirire, nk’uko ababyeyi bo mu Murenge wa Rukara bavuganye na Kigali today babyemeza.

Martine Mukamuhoza wo mu Kagari ka Rwimishinya abisobanura agira ati “Akarima k’igikoni gatuma abana bagira imikurire myiza kuko kaba kariho imboga bigatuma umuntu abasha gutegura indyo yuzuye buri gihe akoresheje akarima k’igikoni”.

Mukamutana Yozafina wo mu Mudugudu wa Karubamba we agira ati “Umurima w’igikoni ni ingirakamaro kuko ushyiraho imboga n’imbuto ukarya indyo yuzuye. Uwo murima udufasha kugira imirire myiza kuko imboga zirinda indwara, zikaba mu birinda umubiri”.

Muri gahunda ya Gira isuku Mwana abadafite uturima tw'igikoni bahabwa umuganda wo kudukora.
Muri gahunda ya Gira isuku Mwana abadafite uturima tw’igikoni bahabwa umuganda wo kudukora.

Kuba muri zimwe mu ngo zo mu Karere ka Kayonza hatabarizwa uturima tw’igikoni ngo byaba biterwa n’ikibazo cy’ubujiji n’imyumvire ikiri hasi ya banyir’izo ngo. Rimwe na rimwe abayobozi ngo bakora ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage ibyiza by’akarima k’igikoni ariko bamwe bakavunira ibiti mu matwi nk’uko ababyeyi bo mu Murenge wa Rukara babivuga.

Hari abatabiha agaciro bakumva ko kugira akarima k’igikoni no kutakagira ntacyo bibamariye, ariko iyo bamaze kubona agaciro k’uwo murima basigara basaba ko nabo bakubakirwa akarima k’igikoni, nk’uko Mukamuhoza akomeza abivuga.

Uwitwa Niwemugeni twasanze atagira akarima k’igikoni avuga ko abatagira utwo turima babiterwa n’ubunebwe, kuko ngo kenshi abayobozi babibashishikariza ariko ntibabikore.

Ati “Impamvu tutagafite ni ukutabyitabira nyine ni ubunebwe, kuko twese tuzi ko akarima k’igikoni gafite intungamubiri, ariko kuba utagafite ni ubunebwe bubitera nta kindi. Abayobozi barabidukangurira uretse ko tutabyitaho ngo tubishyire mu bikorwa”.

Ikibazo cyo kutitabira kugira uturima tw’igikoni kuri bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza ngo kigaragara mu mirenge yose, n’ubwo nta mibare igaragaza neza ingo zifite utwo turima n’izitadufite, nk’uko umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolée abivuga.

Gusa avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga muri gahunda yitwa “Gira isuku Mwana” yatangijwe mu ntara y’Uburasirazuba, aho ababyeyi bashishikarizwa kugira isuku y’abana n’iy’ingo za bo muri rusange, ariko n’abatagira uturima tw’igikoni bagafashwa kudukora muri gahunda z’umuganda.

Ati “Muri gahunda ya Gira isuku mwana icyo dukora icyambere ni ugukora ubukangurambaga bujyanye no kugira isuku mu mago, ariko tukanereka wa mubyeyi utagira akarima k’igikoni ko kukagira ari ngombwa kuko kadufasha mu bijyanye no kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi”.

Kudashishikarira kugira uturima tw’igikoni mu ngo bishobora gutiza umurindi ubwiyongere bw’indwara ziterwa n’imirire mibi muri aka karere.

Nta mibare igaragaza uko izo ndwara zihagaze mu karere kose muri rusange twabashije kubona ubwo twateguraga iyi nkuru, ariko raporo ziva mu bigo nderabuzima byo muri ako karere zigaragaza ko indwara ziterwa n’imirire mibi zigenda zigaragara mu bana n’ubwo abagaragaza ibimenyetso atari benshi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka