Nyamasheke: Ushinzwe gucunga ibikoresho by’akarere ari mu maboko ya polisi

Mugabo Jean Paul ushinzwe gucunga ibikoresho by’akarere (Logistic officer) ari mu maboko ya Polisi sitasiyo ya Ntendezi akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu yakoze mu byo yari ashinzwe gucunga nk’umukozi w’akarere.

Mugabo akurikiranyweho ibura rya mudasobwa zigendanwa (laptop) 23 zari zigenewe imirimo y’akarere isanzwe zari zazanywe na rwiyemezamirimo bagasanga zitujuje ubuziranenge bagasaba uwazizanye kuzisubizayo, yaza kuzitwara agasanga zaraburiwe irengero.

Nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Hitayezu Emmanuel, ngo uyu mukozi akurikiranyweho ubuhemu mu kubura mudasobwa yari ashinzwe gucunga mu gihe n’ubundi zari zageze ku karere zitujuje ubuziranenge.

Ngo izi mudasobwa zageze ku karere zigomba kubanza gusuzumwa n’abahanga ngo barebe niba zujuje ubuziranenge, abahanga bemeza ko zitujuje ubuziranenge, nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke yandikiye rwiyemezamirimo wazizanye kuza gusubirana izo mashini kuko zabagezeho zarapfuye.

Rwiyemezamirimo ageze ku karere gutwara izo mudasobwa yasanze nta n’imwe ikiharangwa bityo akaba nta wundi wagombaga kubazwa irengero ry’izo mudasobwa.

Agira ati “nibyo koko dufunze uyu mugabo, kubera ubuhemu bwo kuba yarabuze imashini yari ashinzwe gucunga mu gihe zari zaraje zitujuje ubuziranenge, abayobozi bagasaba ko zasubizwa uwazitanze yahagera agasanga zitagihari. Yashyikirijwe ubugenzacyaha kugira ngo abazwe ibyo agomba kubazwa hanyuma ashyikirizwe ubutabera”.

Gusa uyu mugabo ufunze ahakana uruhare rwose yaba yaragize mu ibura ry’izi mudasobwa, polisi ikaba igikora iperereza ku byo aregwa.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 27/01/2015, nibwo uyu mukozi wari ushinzwe gucunga ibikoresho by’akarere yakoze ihererekanyabubasha ry’agateganyo kugira ngo akazi kabe gakomeza mu gihe akibazwa ibijyanye n’izo mashini, akaba ari mu maboko ya polisi guhera kuwa mbere tariki ya 26/01/2015 ku mugoroba.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuzimu wo gufungwa warazwe na ndagijimana na habyarimana ndabona uzagera kuri buri mukozi i nyamasheke, ubuhemu bwabo bagabo baburaze akarere kabisa.

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka