Inzego zibishinzwe zizashyira ukuri ahagaragara –Guverineri Bosenibamwe

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé atangaza ko ibyo avugwaho ko akorana na FDLR ari ibirego bikomeye ariko inzego zibishinzwe ziri mu iperereza ngo ni zo zikazashyira ukuri ahagaragara.

Ubwo abantu 14 bakekwaho gukorana na FDLR bagezwaga imbere y’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, tariki 11/12/2014, Nsengiyumva Jotham, umusirikare wa FDLR yashinje Guverineri Bosenibamwe ko bakoranaga mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byahitanye umupolisi n’umwana muto w’umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

Imbere y’inteko y’abacamanza n’imbaga nini y’abaturage yakurikiranye uru rubanza, Nsengiyumva ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri urwo rubanza, yavuze ko bakoranaga inama mu modoka y’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve berekeza i Kigali, bacura umugambi yo kwica Mpembyemungu Winnifride, umuyobozi w’Akarere ka Musanze akazamuhemba miliyoni 10.

Guverineri Bosenibamwe ngo ntiyaba uregwa ngo anicire urubanza, bityo inzego zibishinzwe zizashyira ukuri ahagaragara.
Guverineri Bosenibamwe ngo ntiyaba uregwa ngo anicire urubanza, bityo inzego zibishinzwe zizashyira ukuri ahagaragara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Kabiri tariki 27/01/2015, Guverineri Bosenibamwe yagarutse kuri ibyo ashinjwa, avuga ko ari ibirego bikomeye biri gukorwaho iperereza n’ubushinjacyaha kimwe n’inzego z’iperereza akaba ari zo zizagaragaza ukuri uko ari ko.

Guverineri Bosenibamwe, n’igitwenge, yagize ati “Ndizera neza ubushobozi bw’inzego zacu yaba prosecution (ubushinjacyaha) na intelligence (iperereza) igihe nikigera wenda bazabishyira ahagaragara nyuma y’amezi abiri (ni yo ashize ibyo bivuzwe) sinzi ariko ndumva byaharirwa inzego zibishinzwe zikaba ari zo zishyira ukuri ahagaragara ntabwo naba ndi accusé (uregwa) ngo mbe nanicira urubanza ntibishoboka”.

Ngo iperereza rizagaragaza imvano y’ibyo aregwa kandi niba umushinja (Nsengiyumva) ari we wabyibwirije cyangwa hari abandi babimutumye; nk’uko Guverineri Bosenibamwe yakomeje abisobanurira abanyamakuru.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko ku rwego rwe atakorana n'umutwe wa FDLR ndetse atanahura n'abamushinja.
Guverineri Bosenibamwe avuga ko ku rwego rwe atakorana n’umutwe wa FDLR ndetse atanahura n’abamushinja.

Yemeza ko adashobora gukorana n’umwanzi nk’umuyobozi ukuriye intara kandi ibyo ngo ntibishoboka mu Rwanda. Yongeraho ko nka guverineri adashobora kugira imishyikirano n’uwo yita “delinquant” umuntu acishirije yakwita mayibobo.

“Guverineri ntabwo yabasha ku-dealinga (kugira imishyikirano) n’umuntu ubonetse uwo ari we wese. Guverineri ni umuntu ukomeye, Guverineri by’umwihariko Bosenibamwe ntabwo ari umuntu upfa kudealinga n’umuntu upfa kuboneka, yego arasabana n’abaturage ariko si n’importe qui (uwari we wese),” Guverineri Bosenibamwe.

Ku kijyanye n’uko yaba yarakoranaga inama na Nsengiyumva Jotham n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu modoka ye, avuga ko ibyo bidashoboka kuko afite umupolisi umurinda amasaha 24 kuri 24, yibaza icyo uwo mupolisi yaba ashinzwe uwo ashinzwe kurinda yigendeye muri gahunda ze we agasigara yidegembya.

Ikindi ahakana ibyo ashinjwa ko yashakaga kwica Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ngo atazamusimbura. Asobanura ko guverineri ashyirwaho na Perezida wa Repubulika ushobora no kumukuraho isaha yari yo yose.

Guverineri Bosenibamwe n'abandi bayobozi mu kiganiro n'abanyamakuru.
Guverineri Bosenibamwe n’abandi bayobozi mu kiganiro n’abanyamakuru.

Bosenibamwe ngo ntiyavutse ari guverineri kandi ntazapfa ari guverineri, aramutse agize impungenge z’uko yamusimbura hari n’ubundi buryo yakoresha nk’umuyobozi bakaba bamusimbura.

N’ubwo ibyo aregwa bikomeye ariko yemeza ko bitamuhungabanyije ahubwo ngo byamwongereye imbaraga zo gukomeza urugamba rwo guteza imbere abaturage no guhindura imyumvire yabo.

Abantu 30 bo mu turere twa Burera na Musanze bakekwaho gukorana na FDLR bagejejwe imbere urukiko mu Kuboza 2014 no muri uku kwezi kwa mbere, bamwe biyemerera ko bakoranaga na FDLR, abandi bakabihakana. Imanza zabo zizasomwa muri Gashyantare uyu mwaka wa 2015.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka