Rukumberi: Bamwe mu bagabo basanga gahunda z’igikoni cy’umudugudu zitabareba

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rukumberi ho mu Karere ka Ngoma basanga ibyo guherekeza abagore babo muri gahunda z’igikoni cy’umudugudu bitabareba ndetse ko batanabishobora, mu gihe abagabo nabo bakangurirwa kugira uruhare rugaragara mu mikurire myiza y’umwana.

Gahunda y’igikoni cy’umudugudu higirwamo uburyo bwo kunoza imirire ababyeyi berekwa uko bategura indyo yuzuye baha by’umwihariko abana babo ngo bibarinde kurwara indwara z’imirire mibi na bwaki.

Barema Simon utuye mu Murenge wa Rukumberi mu Kagari ka Rubago ahubatse igikoni cy’umudugudu, avuga ko uretse kugira amatsiko yo kureba ibyo abagore baba baje muri izo gahunda z’igikoni cy’umudugudu baba bakora, ubundi we yumva atajyana n’umugore we kubyiga kuko yumva ibyo byo guteka indyo yuzuye bitareba abagabo.

Bamwe mu bagabo basanga batagomba kwitabira igikoni cy'umudugudu kuko bitabareba.
Bamwe mu bagabo basanga batagomba kwitabira igikoni cy’umudugudu kuko bitabareba.

Yagize ati “Njyewe rwose hari ubwo njyayo ariko mba ngiye kureba ibyo baba bakora kubera amatsiko, ariko ku bijyanye no kuba abagabo twaherekeza abagore muri ziriya gahunda numva rwose bitatureba nk’abagabo ibyo by’igikoni. Numva naho umugore yaba yarwaye ntajyayo numva ahubwo nabo batananyakira”.

Uku kutiyumva muri gahunda z’igikoni cy’umudugudu ku bagabo usanga bifite umuzi ku muco aho wasangaga ibikorwa by’igikoni no guteka byaharirwaga abagore gusa. Umuco urikwigishwa ubu ujyanye n’ubwuzuzanye ukangurira abagabo gufashanya n’abagore mu mirimo irimo no kurera abana neza bahabwa indyo yuzuye.

Guverineri Uwamaliya yasabye abagabo kudaharira abagore imirimo yo kwita ku bana.
Guverineri Uwamaliya yasabye abagabo kudaharira abagore imirimo yo kwita ku bana.

Mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro irererero mbonezamikurire mu Murenge wa Zaza ho muri aka Karere ka Ngoma cyabaye tariki ya 14/01/2015, Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette yasabye akomeje abagabo kwitabira gahunda z’umuryango harimo n’ibijyanye n’imirere y’abana ndetse n’imikurire yabo.

Yagize ati “nagira ngo nsabe abagabo gahunda zose zireba umuryango tujye tuzifatanya ntitukaziharire abagore gusa”.

N’ubwo ariko abagabo basa naho bataragera neza muri gahunda zitandukanye zari zarahariwe abagore mu bihe byahise, kugera ubu bigaragara ko ubwuzuzanye bugenda butera intambwe n’ubwo hagikenewe izindi mbaraga n’ubukangurambaga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka