Rulindo: Haracyari abaturage bararana n’amatungo mu nzu
Kimwe mu bibazo bihangayikishije ubuyobozi mu Karere ka Rulindo ni ukuba hakiri abaturage bararana n’amatungo mu nzu imwe kubera impamvu zitandukanye.
Ibi byagaragajwe n’isuzuma ryakozwe urugo ku rundi kuva tariki ya 12/01/2015 kugeza tariki ya 16/01/2015.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko iri suzuma ryagaragaje ibibazo byinshi bihangayikishije, ariko ngo icyo basanze gikomeye cyane ni uko kugeza ubu hakiri abaturage bararana n’amatungo mu nzu babamo.
Ibi kandi, nk’uko aba bayobozi babigaragaje, ngo bishobora gutera ingaruka zitari nziza kuri aba baturage, cyane izijyanye no kuba bashobora kwandura indwara zimwe na zimwe kubera ikibazo cy’umwanda ukomoka kuri aya matungo.
Aho byagaragaye ngo basanze biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo nko kuba nta biraro bafite, abandi bagatinya kuyaraza hanze ngo abajura batayiba.
Ubwo abayobozi ku nzego zinyuranye bahuraga ngo bahuze ibi bibazo babishakire ibisubizo, kuwa 20/01/2015, hafashwe umwanzuro wo kongera imbaraga mu bufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage bayobora ndetse nabo bakabigiramo uruhare.
Uhagarariye ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig. Gen Ruvusha Emmanuel yabasabye kugira ubufatanye, kujya inama no guhuza imbaraga binyuze muri gahunda zitandukanye nk’umuganda, umugoroba w’ababyeyi n’ibindi bahuriramo mu rwego rwo gukemura bene ibi bibazo byugarije abaturage bishobora kubateza ingaruka mbi ku buzima.
Brig Gen Ruvusha yasabye abishoboye kutaba ba nyamwigendaho bagafasha abadafite ubushobozi kububakira ibiraro ndetse bagahana n’amatungo, bityo buri munyarwanda akumva ko afite ubuzima bwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwasabwe gushyira imbaraga mu bibazo byagaragajwe kugira ngo bikemuke nibura muri uyu mwaka wa 2015.
Mu bindi bibazo byagaragaye bicyugarije abaturage harimo nko kuba hari abatagira imisarani, abatagira ubwogero, abatagira ubwisungane mu kwivuza, abataragerwaho n’amatungo nka girinka, amatungo magufi n’ibindi.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|