Huye: Bari kwegeranya umusanzu yo gufasha abiga 9ybe na 12ybe gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri

Abaturage bo mu karere ka Huye biyemeje kwegeranya umusanzu w’ibiribwa n’uw’amafaranga kugira ngo bafahe abana batabasha gufatira amafunguro ya sa sita ku ishuri, nyuma yo kubona ko hari abana abana biga mu myaka icyenda na 12 y’uburezi bwibanze byagoraga.

Umuyobozi w’aka karere, Eugène Kayiranga Muzuka, agira ati “Kuba abaturage bacu barabashije kwegeranya ibiribwa, maze abirukanywe muri Tanzaniya bakabasha kubona ibibatunga kugeza uyu munsi, no kwegeranya ibiribwa byo kuzagaburira abana bacu ku ishuri ntibyakagombye kutunanira.”

Akomeza agira ati “ubu turi mu gihe cyo gusarura. Umuhinzi yigomwe ibigori bitanu ku byo yejeje, uhinga umuceri akigomwa bibiri, uwahinze ibishyimbo na we akigomwa ibiro bitatu byonyine, abana bacu baturuka mu miryango ikennye ntibakongera gusigara hanze bicira isazi mu jisho, igihe abana b’abafite ubushobozi bari gufata amafunguro.”

N’ubwo kugeza ubu hataramenyekana neza ingano y’ibiribwa byamaze kwegeranywa, iki gikorwa cyo gushaka ibi biribwa hifashishijwe intore ziri ku rugerero cyaratangiye mu mirenge yose igize akarere ka Huye. Hari n’aho ibi biribwa byo kunganira ababyeyi biri kwegeranywa n’amatorero nka ADEPR na AEBR.

Mu mirenge imwe n’imwe kandi, biteganyijwe ko igihe abana bose bazaba bamaze gutangira amashuri, buri wese azatumwa igiceri cy’ijana cyo gushyigikira iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Mu gice kidatuwe n’abahinzi cyo mu murenge wa Ngoma ho, ngo buri rugo ruzasabwa umusanzu w’amafaranga 1000 yo kunganira iyi gahunda. Abatuye ahitwa ku Kabutare bo ngo bamaze kubyiyemeza.

Ibigo by’amashuri bigira abanyeshuri biga badataha (boading schools/internat) byo mu karere ka Huye na byo byiyemeje kuzatanga umusanzu.

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Huye ku itariki ya 22/1/2015, Meya Muzuka yabasabye kuzaganira na komite z’ababyeyi ku bijyanye n’imicungire ihamye y’ibizaba byegeranyijwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe yewega, noneho se MUZUKA abonye yihandagaje agategeka abalimu kujya bakarabya abana mu mashuri abona ntawe ukopfoye noneho ati reka nahuke mu baturage mbasabe gukora inshingano za leta kandi leta nayo ubwayo ihari. Uyu mu meya ndamuzi buriya ni ukugirango ashimwe ibukuru ariko asige abaturage basigaye iheruherua bagasigara bavumira leta ku gahera. Leta ikwiye kutemera abantu nkaba bakora ibintu mu buryo bwo kunaniza abatura bagamije kwerekana ko bakora. Muzuka ahubwo aracurika ibintu, yagakwiye kwerekana ko yateje abaturage imbere agaragaza ko nta muturage unanirwa kugaburira umwana we. Naho ubundi ari kuvangira leta ayiteza abaturage bayo pe. Icyo ashaka ni ukwiyerekana kandi arazwi ko akunda kugaragara no gukunda ubutegetsi.

BIKOBANZWE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 24-01-2015  →  Musubize

Iki gikorwa ni kiza gusa hagomba kwibazwa uburyo ibi byitirirwa ko ari initiative z’abaturage byajya bikorwa na let kuko umuturwage w’u Rwanda rabazwa byinshi kandi mu buryo buba busa n’ikinamico: imisoro, frw y’umutekeno, frw yo gutwara imyanda, agaciro, umusanzu wo kubaka amashuri, n’ibindi bitandukanye. Ibi rero birutwa n’uko yajya yakwa frw 1000 c’yumusoro ariko bikarangirira aho aho guhora yakwa frw ya hato na hato kandi ku gahato byarangiza bikamwitirirwa. Ikindi uyu mu meya nkurikije uko muzi n’kabandi nashi biyubaha, si gusa afite icyo agamije (flaterie ou démagogie politique).

Ntabwoba Aimé yanditse ku itariki ya: 24-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka