Abanyarwanda 52 bagomba gutahuka Kongo bahejejwe Goma n’imyigaragambyo ihabera

Abanyarwanda 52 bagombaga gutaha mu Rwanda tariki 20/1/2015 bavuye mu bice bitandukanye bya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo aho bamaze imyaka 20 bari mu buhunzi ntibarashobora kugera mu Rwanda kubera imyigaragambyo imaze iminsi ibera mu mujyi wa Goma.

Gusa ubu harasa n’ahatuje n’ubwo bamwe bashatse gukora imyigaragambyo ariko bagatinya kubera inzego z’umutekano zawukajije.

Amakuru Kigali today ihabwa n’abakozi bashinzwe kwakira abanyarwanda bataha avuga ko nyuma y’uko imyigaragambyo ikaze ibaye mu mujyi wa Goma byatumye abanyarwanda bari mu kigo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) i Goma batagezwa mu Rwanda, byimurirwa tariki ya 22/1/2015 umunsi imyigaragambyo yari ikaze ndetse humvikanamo n’amasasu yagize abo ahitana.

Kamanzi Straton ukuriye inkambi ya Nkamira avuga ko biteguye kwakira abo banyarwanda nibura tariki ya 26/1/2015 mu gihe umutekano uzaba wagarutse.

Bimwe mu bikorwa byakozwe n'abigaragambya mu mujyi wa Goma bihagarika ubuzima.
Bimwe mu bikorwa byakozwe n’abigaragambya mu mujyi wa Goma bihagarika ubuzima.

Mu gihe imyigaragambyo mu mujyi wa Goma yahagaze kubera inzego z’umutekano zongerewe imbaraga, bimwe mubyo abigaragambya basabaga babihawe birimo kubona interineti, abantu 10 mu bakuriye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bashinjwa gutegura imyigaragambyo i Goma barekuwe mu gihe hari hafunzwe 28.

Abanyeshuri biga muri za Kaminuza i Goma tariki ya 22/1/2015 bigaragambyaga bavugaga ko abafunzwe bagomba gufungurwa kubera harimo abarimu babigisha, bakavuga ko bagomba gusubirizwaho interineti n’ubutumwa bugufi kuri telefoni zigendanwa kuko bari kubuzwa uburenganzira bwabo.

Impamvu yatumye imyigaragambyo itangira mu mujyi wa Goma hamwe no mu yindi mijyi ya RDC byatewe n’umushinga w’itegeko ritegura ibarura ry’abaturage mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu, abatavuga rumwe na leta bavuga ko ari uburyo bwo kugira ngo perezida Joseph Kabila atinde ku butegetsi kandi igihe cye kirangiye.

Imyigaragambyo ibera mu Mujyi wa Goma mu gihe umufasha wa Perezida Kabila aherereye muri uyu mujyi ndetse akaba yarasuye n’umujyi wa Beni.

Olive Lembe Kabila, umugore wa Perezida Kabila ari mu Mujyi wa Goma.
Olive Lembe Kabila, umugore wa Perezida Kabila ari mu Mujyi wa Goma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan asaba abaturage bo mu Karere ka Rubavu basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma kureka kujyayo kugira ngo badahohoterwa, kuko mu gihe cy’ibikorwa byo kwigaragambya abanyarwanda bajya gukorerayo bahohoterwa.

Bahame avuga ko n’abumva ari ngombwa kujyayo bagomba kwitondera amayira banyuramo, kuba bafite ibyangombwa, hamwe no kutajya kure ngo barenge umujyi, ikindi kubabikunze bakwirinda kugenda bonyine kugira ngo badahohoterwa.

Kubera imyigaragambyo imaze iminsi ibera mu mujyi wa Goma, amashuri yose yarahagaritswe kugera tariki ya 26/1/2015 nyuma yo kugenzura ko imyigaragambyo yahagaze neza kuko bamwe mubayikora ari abanyeshuri boherezwa ku mashuri n’ababyeyi.

Biteganyijwe ko umutwe wa Sena uza kwiga ukemeza umushinga w’itegeko ry’ibarura ry’abaturage kuwa gatanu tariki ya 23/01/2015 kuko bitashobotse ko wemezwa kuwa kane nyuma y’uko usubiwemo ugatinda abasenateri ntibabone uburyo bwo kuwigaho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka