Rayon Sports- Abakinnyi bemeye kuguma i Nyanza nyuma y’ibiganiro na Mayor Abdallah

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kutishimira kutishyurwa amafaranga y’ibirarane by’umushahara wabo aho kuri uyu wa gatatu tariki 21/1/2015 byaje kurangira bafashe ibikapu byabo ngo basubire mu rugo, mbere yo kugirana ibiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Mayor Abdallah Murenzi.

Ikipe ya Rayon Sports ifitiye abakinnyi bayo ibirarane by’amezi abiri kuri bamwe n’atatu ku bandi, aho abakinnyi bavuga ko barambiwe kubeshywa ko bari bwishyurwe ntibibe, ikintu kinakoraho iyi kipe mu kibuga idaheruka kugaragaza umusaruro.

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ubwo abakinnyi bari barangije imyitozo, umutoza Andy Mfutila yasezeye ku bakinnyi bose bagombaga gusubira iwabo nyuma yo gutegereza umushahara bakawubura.

Andy Mfutila byamurenze niko gusezerera abakinnyi
Andy Mfutila byamurenze niko gusezerera abakinnyi

Nkuko umwe muri i Nyanza yabitangarije Kigali Today, ubwo aba batangiraga kurira amamodoka, ni bwo umuyobozi w’akarere Murenzi Abdallah, yazaga guhamagara aba bakinnyi bose ngo baganire ku itinda ry’amafaranga yabo.

Aganira na Kigali Today, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Niyomusabye Emmanuel, yatubwiye ko ibi biganiro byagize icyo bigeraho kuko abakinnyi bemeye gukomeza gukora imyitozo.

“Twabaganirije ku mpamvu y’itinda ry’amafaranga yabo kandi babyumvise kuko atari twe ikibazo cyaturutseho”, Niyomusabye atangariza Kigali Today.

“Twabijeje ko amafaranga yabo azaboneka vuba, bishobotse muri iki cyumweru, gusa icyo twahamya ni uko shampiyona izasubukurwa(tariki 28/1) barabonye amafaranga yabo yose”.

Rayon Sports imaze igihe kinini idashimisha abakunzi bayo
Rayon Sports imaze igihe kinini idashimisha abakunzi bayo

Ubwo twabazaga umuvugizi wa Rayon Sports impamvu Mayor Abdallah ari we warinze guhamagara abakinnyi kandi ikipe ifite ubundi buyobozi, Niyomusabye Aime yatubwiye ko Mayor na we ari umwe mu bayobozi ba Rayon Sports kandi akarere ka Nyanza kakaba kakiyifite mu maboko.

Rayon Sports ubu igeze ku mwanya wa kane muri shampiyona n’amanota 21, aho irushwa amanota 11 na APR FC ya mbere. Iyi kipe imaze imikino irindwi nta ntsinzi, igomba kwerekeza i Nyamagabe ku munsi wa 14 wa shampiyona, aho izahurirayo n’Amagaju amaze kuhatsindirwa inshuro imwe gusa.

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntitukavuge tudakora .ese uruhare rwacu nuruhe ndahamya ko batwegere binyuze muri fani kalabu .duhige .duhuze umugambi nkabakunzi baruhago .byumwihariko abakunzi ba rayon .wenda buri club ige itanga 100000 buri kwezi nukuba na club 64 =64x100000=6400000frw/30 days aya abonetse ntakabuza twatsinda.kdi rayon sinabura gushimira abakinnyi bakunda ikipe kdi barihangana

maurice yanditse ku itariki ya: 23-01-2015  →  Musubize

Nshyigikiye Umutoza kuba yahagaritse imyitozo. Ndi umufana wa Rayon ariko ntabwo niyumvisha imikorere ya komite iyoboye rayonsport. Niba ari aba rayon, niba ari abishakira amaronko bakama izo bataragiye,sinabona uko mbivuga. None se aho amafranga yo gutagaguza bagura umukinnyi udakenewe ava, ntayandi ahava. Ubu nta kata irimo. Komisiyo!
Kuki niba bafite ikibazo cy’amafranga badahamagara abafana niba ari bo bahagarariye koko, bati dore ibyo mwadushinze biratunaniye, kubera amafranga make, none nimutange amafranga, maze ukareba ko batayatanga. Nta mafranga yanyu tubatse, kandi ntitunashaka ko mukoresha ayanyu, kuko biragaragara ko muatagishaka kuyatanga. Nimwerure rero mumese kamwe mureke abashobora gukorana n’abafana bajyemo. Badakize, bazakorana n’abafana neza, maze uzarebe ngo abakinnyi barahembwa, amadeni musize akishyurwa, kandi amafranga agasigara, za konti zikabyibuha. Naho mwe amanota mukwiye ari munsi ya Zero.
Ubu se abana barimo bareba uko biri kugenda muzabasaba kuza gukinira rayonsport baze? Cyangwa muzajya mufata abo amagaju yirukanye?

xz yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

Mayor Tabara, abo wasigiye ikipe batubereye babi. Ntabwo bakunda Rayonsport.
Ko kubona amafranga kuri rayon byoroshye, mwashyizeho sites, mugatangaza umunsi n’amatariki mukaza abafana tubaha amafranga, koko. yi komite iyoboye ikipe mwitonde muyirebe neza, bashobora kuba ari intumwa za mukeba, zishinzwe kubuza rayon kumera neza, baburizamo imigambi yayo yo kugera ku mutungo. Niba nta mafranga bafite, ko umuyobozi atikorera umutwaro wenyine, ahubwo amurikira abo ayobora akabereka inzira banyura kugira ngo bagere ku gikorwa cyiza bagamije bafatanyije,harabura iki ngo hajyeho umuyobozi ufite Leadership nziza? Mudukize aba bantu kbs.

sjag yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka