Muhanga: Mu itorero bazigira hamwe uko batahiriza umugozi umwe

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko mu gihe cyose hatabayeho ubufatanye bizagorana kugera ku iterambere na gahunda z’imbaturabukungu, bityo iki kibazo kikazavugutirwa umuti mu itorero ry’abikorera benda kwitabira.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 16/01/2015 ubwo bahuraga ngo baganire ku myiteguro y’itorero ry’abikorera bo mu Ntara y’amajyepfo rizatangira tariki ya 20/01/2015.

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga bakunze kunengwa kudakorera hamwe bikabaviramo ibihombo bya hato na hato, mu gihe uwashoye mu mushinga aba asabwa imbaraga ze gusa nk’uko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba yabibagiriyemo inama ubwo yasozaga imurikagurisha ry’Akarere ka Muhanga ryabaye mu mwaka ushize.

Minisitiri Kanimba avuga ko bitumvikana kuba umujyi wa Muhanga utagira isoko rya Kijyambere.
Minisitiri Kanimba avuga ko bitumvikana kuba umujyi wa Muhanga utagira isoko rya Kijyambere.

Cyakora abikorera bo muri aka karere basa nk’abagiye guhindura amateka kuko ubwabo bivugira ko muri iri torero bashyize imbere kuziga uburyo bashobora kwishyira hamwe ngo bazamurane umwe mu bushobozi afite.

Umwe mu bagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Mupagasi Fidèle, avuga ko ikigaragaza kubura ubufatanye ari ukuba umujyi wa Muhanga utagira isoko rya Kijyambere ari naryo Minisitiri Kanimba yahereyeho abanenga kudakorera hamwe nko mu tundi turere.

Bamwe mu bikorera b'i Muhanga bagiye kwitabira itorero nabo bifuza ko bazigishwa akamaro ko guhuza imbaraga.
Bamwe mu bikorera b’i Muhanga bagiye kwitabira itorero nabo bifuza ko bazigishwa akamaro ko guhuza imbaraga.

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko inyigisho z’ubufatanye zigomba kubimburira izindi ku bazajya mu itorero kimwe n’andi masomo yo kunoza umwuga w’ubucuruzi, kuko hari bamwe mu bikorera bakiri bashya muri uyu mwuga batigeze bagira amahirwe yo kujya mu itorero, ndetse akifuza ko na gahunda ya “Ndi umunyarwanda” itagomba gusigara inyuma mu nyigisho zizatangwa.

Umuyobozi wungirije mu Karere ka Muhanga ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Uhagaze Francois, avuga ko abikorera badahuza imbaraga biteza idindira rya gahunda z’imbaturabukungu kandi nyamara ngo ari byo bizabafasha kugera ku iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.

Kimonyo avuga ko yifuza kubona abikorera mu Karere ka Muhanga bashyize imbaraga hamwe.
Kimonyo avuga ko yifuza kubona abikorera mu Karere ka Muhanga bashyize imbaraga hamwe.

Aha akagaragaza ko hari ababona ko uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’akarere ari ruto, ugereranyije n’umubare w’abagize urugaga.

Biteganyijwe ko abikorera 500 bo mu ntara y’Amajyepfo aribo bazitabira itorero ry’igihugu tariki ya 20/02/2015 bakazakusanya miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda zo kubatunga, miliyoni 10 zikaba zizaturuka mu bikorera b’i Muhanga.

Gahunda z’itorero ry’igihugu zifatwa nk’izigamije kuganirirwamo ibijyanye n’indangagaciro Nyarwanda kandi zifasha kugira imyumvire imwe ku iterambere ry’igihugu n’abagituye muri rusange.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gutahiriza umugozi umwe bivuze kwifatanya nabandi mu bikorwa maze umusaruro ukarushaho kuba mwinshi kandi mwiza mu bikorwa byakozwe biakrushaho kugirira benshi akamaro

dunia yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka