Rubengera: Icyumba cy’amasengesho kiravugwamo inyigisho z’ubuyobe

Abakirisito bo mu Itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) muri Peresibiteri ya Rubengera, Paruwasi ya Rubengera mu Karere ka Karongi ntibavuga rumwe ku cyumba cy’amasengesho kuko ngo gitangirwamo inyigisho bamwe muri bo bita iz’ubuyobe, kandi ngo kikanagandisha abaturage kuri gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro.

Umwe mu bakirisitu basengera muri iryo torero utifuje ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we, yabwiye Kigali today ati “Icyumba cy’amasengesho kigiye kuducamo ibice kuko bamwe tutemera ibikigishirizwamo”.

Uyu mugabo yatangaje ko muri icyo cyumba higanjemo ubuhanuzi ngo bw’ibinyoma usanga busebya kandi bugateranya abantu ndetse n’inyigisho zibuza abakirisito kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Usanga babwira abaturage ngo kuboneza urubyaro ni ukwica. Ibi rero ni ukunyuranya na gahunda za Leta”.

Aya makimbirane ashingiye ku kutumva kimwe ibikorerwa mu cyumba cy’amasengesho cya Paruwasi ya Rubengera yo muri EPR kije gisanga inkuru yamamaye muri ako gace y’ibyigeze gukorerwa mu cyumba nk’icyo byiswe “Kumarana irari”, aho ngo umwe mu bahanuriraga muri icyo cyumba yabasabye kumarana irari bakoranaho akagenda ababwira uko babigenza kugeza ubwo bisanze baraye bakora imibonano mpuzabitsina.

Abakirisitu ntibavuga rumwe ku bibera n'ibivugirwa mu cyumba cy'amasengesho.
Abakirisitu ntibavuga rumwe ku bibera n’ibivugirwa mu cyumba cy’amasengesho.

Umwe mu baturage basengera muri icyo cyumba cy’amasengesho na we yatwemereye ko ibyo bintu byigeze kubaho.

Yagize ati “Kumarana irari byabayeho, bibaho mu buryo bw’icyumba cy’amasengesho kandi bahuje ari uko babanza gukoranaho kugira ngo bashirane irari”.

Uyu mukirisito yakomeje avuga ku by’ubuhanuzi ngo bwigeze guhanurirwa umukobwa utari butangazwe izina rye ariko Kigali today ifitiye ibimenyetso bamubwira ko agiye kuzaroga umuntu yakoreraga ngo abifashijwemo na nyina umuhanuzi wo muri icyo cyumba cy’amasengesho yitaga umurozi.

Ibi ngo byababaje uyu mukobwa ikibazo cye akigeza mu buyobozi bw’itorero ari na ho hatangiriye ubucukumbuzi ku bivugwa kuri icyo cyumba cy’amasengesho ngo bagasanga harimo inyigisho z’ubuyobe, kugandisha abaturage muri gahunda za Leta, gusebanya no guteranya abaturage.

Kigali today yagiye kuri Paruwasi ya Rubengera ya EPR ngo irebe ukuri kw’ibivugwa, maze Pasiteri Sebyenda Viateur uyobora iyo Paruwasi avuga ko ibyo byose babizi, ariko ko itorero ryatangiye kubikurikirana kandi bizera ko bizakemuka neza.

Yagize ati “Hari ibintu bigenda bibonekamo bitari byiza bidahuye n’imyemerere y’Itorero rya EPR. Birateza ikibazo kandi bikagayisha EPR”.

Uru rusengero rwa EPR Paruwasi ya Rubengera nirwo ruberamo icyo cyumba cy'amasengesho.
Uru rusengero rwa EPR Paruwasi ya Rubengera nirwo ruberamo icyo cyumba cy’amasengesho.

Na we agaruka ku ngero zo kubuza abaturage kuboneza urubyaro, ubuhanuzi bw’ibinyoma no kwigisha abaturage ibintu bigoye gukurikiza kandi ntawe bihuriye n’imyemerere y’itorero.

Kigali today kandi yanagerageje kuvugana na Tuyisenge Léon Fidèle, Umuyobozi w’iki cyumba cy’amasengesho yanga kugira icyo atangariza avuga ko amakuru y’itorero atangwa n’ubuvugizi bw’itorero, ngo keretse babimuhereye uburenganzira.

Naho Pasiteri Nyiraneza Albertine, Umuyobozi wa Peresibiteri ya Rubengera, we avuga ko icyo cyumba gihari kandi ko ntaho ubuhanuzi butaba, ariko akaba ntacyo yatangaza kubikivugwaho kuko ngo bikirimo kwigwaho mu rwego rw’itorero.

Icyumba cy’amasengesho cya Rubengera ngo gihurirwamo n’abantu barenga 800 baturuka mu matorero atandukanye mu Turere twa Rutsiro na Karongi baza bagahurira kuri Paruwasi ya Rubengera.

Ngo bahoze baterana ku wa gatatu no ku wa kane amanywa n’ijoro ariko kubera ko ubuyobozi bwa Paruwasi bwaje gusanga bidakwiye kuko ngo ntaho kubaraza n’ibindi byangombwa byo kwakira abantu benshi gutyo, baje guhagarika amasengesho y’ijoro none ubu baterana ku wa kane wa buri cyumweru.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

birababaje cyane kubona ibyo biba muri epr uwo muyobozi bamukureho areke kuyobyA abantu

ASIEL yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

Muraho!Umva Si Nsengera Muri E.P.R ariko Nk’umuntu Ushyira Mu Gaciro Ibyo Ntabyabaye Ahubwo Satani Ari Kubahiga Basenge.Ubwo Mu Iteraniro Rya 800 Personnes Bose Baba Ari Injiji?Si Mbyemeye Ahubwo Abo Ni Satani Uri Kubarwanya Kuko Bamuzengereje

Harerimana yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Muraho basomyi
Ibivugwa mu cyumba cy’i Rubengera byababaje abantu benshi
Ariko impamvu nuko uriya mupasteur ni umusambanyi, aho yakoraga mu gitega yavuyeyo ateye umwana w’umukobwa inda, arashaka ibyarangaza abantu ngo bahugire muri ibyo ibimuvugwaho byibagirane,
Twabonye bamujyanye bamwe bariruhutsa kuo bamwe bari bamaze kuva mu Itorero, iyo ahatinda yari gusigarana abapagani nkawe.
Rubengera nibumve icyo twari twarabarushije akiri iwacu
Imana izamuturinde ntazagaruke iwacu da, ahwi

Alias yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Aba bavuga ngo icyumba gifungwe ndabumvacyane, kuko uyu mugambi sebyenda ari gucura nibyo ashaka, ariko mbamare impungenge, ibi byose nta bihari, nta buhanuzi bw’ibinyoma kuko abandi bapasteur batari sebyenda basengeramo, bagatanga inyigisho,bagahugura abantu, nta buyobe buhari rwose, ni abantu yashatse ngo bamufashe gusebya icyumba kibe cyafungwa kuko yanga amasengesho akanga n’abasenga, yibanira n’abakora nkibyo akora.
Ibyo gusambana nabyo ntabyo kuko abantu 800 bose ntibayoba batyo ntanaho babona babikorera, ibyo kuboneza urubyaro, epr ni rimwe mu matorero ari ku isonga muri iyi gahunda aho bahugura abantu muri za paroisse nabo bakajya guhugura abandi, ni gahunda imaze igihe no muri Karongi irahari. Ibi ntibibateshe umutwe ni imigambi ya sebyenda n’abandi nkawe, ariko twe, tuzizera Imana yacu izadutabara. Murakoze gusoma ibi bisobanuro bike mbahaye nkumuntu usengera muri iki cyumba kuva kera

Alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Nanjye ndi umunyarubengera, biriya bavuga ntbwo biba mu cyumba keretse niba hari ahandi babikorera. Maze imyaka mpasengera, ahubwo ukuntu abantu bahakirizwa, abandi bagakira indwara bagatanga ubuhamya, byatumye satani igiriraishyari icyumba akoresha uriya mupasteur w’umupagani afatanya n’abandi nkawe ngo basebye abantu.
Ibyo ntibishoboka abantu twarajijutse ntabwo ibyo ari ibintu twakorera mu cyumba.
SATANI N’ABAMUKORERA BAZABONA ISHYANO PE!!!!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

BIRABABAJE KUBONA HATANGAZWA AMAKURU NKAYA YO GUSEBYA ITORERO BENE AKA KAGENI!NANJYE NDI UMUPERESIBITERIENE USENGERA RUBENGERA, IBI NI AMATIKU YAKURUWE NA PASTERI SEBYENDA VIATEUR N’ISHUMI ZE ZITIFURIZA IBYIZA PAROISSE , BAKENEYE UBARAMBIKAHO IBIGANZA BAGASUBIRA KU ISOKO! "GUKORANAHO KWERI" INKURU NK’IZI TURAZAMAGANYE !!!!! ITORERO NIRIBERE MASO UMURIMO WARYO KANDI RIFATIRE INGAMBA ABARISEBYA NKABA NAHO UBUNDI TWAZISANGA AHANTU HABI HATAGIZE IGIKORWA, KUKO UYU MUPASITERI SI MWIZA ! TABARA MANA .

senga yanditse ku itariki ya: 18-01-2015  →  Musubize

Vraiment nanjye nkumumtu wu mu presbyterien ndababaye kubwibi ariko nugushaka umuti byihuse ariko Nandi madini abonereho kuko ibi ntibikwiriye muri iyi vision

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Birambabaje ariko ikinsekeje nugukoranaho bamarana
Irari,yemwe bagenzi bajya mu ijuru irari ntirimarwa nubusambanyi rikurwaho namaraso ya Yesu no gusenga ukiyiriza Yesu abatabare ndacyibuka 1995_1996 cyari icyumba kiza gifasha abantu kwakira Yesu
Imana yo mu ijuru ibatabare

carine yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ibi birababaje.EPR rubengera yatureze neza,tuhakura umugisha tugendana kugeza uyu munsi.abo bahanuzi b’ibinyoma bashaka kuyisenya,Ubuyobozi nibubafatire ibyemezo,naho ubundi Itorero rirahatera isura.abiyita abahanuzi bari guharanirA inyungu zo mugifu cyabo,ntibitaye ku nyungu z’itorero.murakoze

claudine yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ibi birababaje.EPR rubengera yatureze neza,tuhakura umugisha tugendana kugeza uyu munsi.abo bahanuzi b’ibinyoma bashaka kuyisenya,Ubuyobozi nibubafatire ibyemezo,naho ubundi Itorero rirahatera isura.abiyita abahanuzi bari guharanirA inyungu zo mugifu cyabo,ntibitaye ku nyungu z’itorero.murakoze

claudine yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

Ibyo Ntibikwiye.Ahubwo Leta Nikurikiranire Hafi.Abafatwa Murizo Nyigisho Mbi Bahanwe.

Tys Emmy yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

ibyo bintu nanjye mbiziho kuko mavuka.hari nabajyaga barara bahagaze mu mugezi ngo Imana yabategetse ubutayu. ubuhanuzi bw’ubuyobe nkubwo rwose bukwiye gucika.

alias yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka