Young Grace yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we

Umuhanzikazi Abayizera Young Grace uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace yamaze kwambikwa impeta y’urukundo (engagement ring) kuri ubu akaba yamaze guhindura ubuzima ndetse akaba afite imigambi mishya n’uburyo bushya bwo kwitwara.

Tariki 05/01/2015 ubwo yari amaze kubitambutsa kuri whatsapp ye, twifuje kumenya byimbitse ayo makuru dore ko yari yabivuze mu magambo make ndetse anashyiraho ifoto igaragaza intoki ze harimo impeta.

Young Grace yadutangarije ko koko ibyo twabonye aribyo, ko yamaze kwambikwa impeta izwi nk’uwiyemeje (engagement ring) akaba kandi yanahise yiyemeza guhindura ubuzima.

Ifoto Young Grace yashyize kuri whatsapp yerekana ko yambitswe impeta y'urukundo.
Ifoto Young Grace yashyize kuri whatsapp yerekana ko yambitswe impeta y’urukundo.

Young Grace yagize ati: "hahah ni uko nyine babirangije." Tumubajije niba ari umwe basanganywe akaba ari nawe unasanzwe anamwambika nk’uko bakunze kubitangaza, Young Grace yavuze ko ariwe. Uwo musore akaba azwi ku izina rya Ntwari Arm nk’uko Young Grace yakomeje abidutangariza.

Twamubajije niba noneho yabasha gutangaza ifoto ye dore ko mu minsi yashize yangaga kumutangaza, yatubwiye ko na n’ubu atamutangaza. Yagize ati: "Yego ni Ntwari Arm dusanzwe dukundana, asanzwe ananyambika naho ifoto yo mwihangane muzamubona ku bukwe, atinya kubi itangazamakuru".

Twifuje kumenya niba ubukwe bwaba buri hafi adusubiza agira ati: "huumm buri vuba ariko bitari cyane kuko ngomba kubanza kurangiza wenda kwiga nkasezera n’ubukobwa hanyuma invitation nkazakubaza aho uri ngo nyikuzanire.."

Umuhanzikazi Young Grace.
Umuhanzikazi Young Grace.

Ubwo twamubazaga uko yumva amerewe nyuma yo kwambikwa iyo mpeta Young Grace yagize ati: "Meze bien ndishimye. Uba wahinduye status, uba ugomba kuba proud y’ubuzima bushya winjiyemo, guharanira ishema ryawe n’uwayikwambitse bivuze kumwubahisha, no kwigengesera, bivuze kwirinda udahemukiye uwo wahisemo..."

Yakomeje agira ati: " Uba ugomba kwiyubaha bivuze isura nziza ndetse ukagerageza gushyiramo n’itandukaniro rya mbere utarayambara...iyo utambaye impeta uba uri free kuburyo buri wese yabaza izina, ushobora gukora icyo ushatse kuko uba wigenga".

Uyu muhanzikazi yerekanye iyi mpeta nyuma y’igihe kitari gito atangaje ko ari mu rukundo na Ntwari ndetse akaba ari nawe ujya amufasha mu kumwambika amuhimbira imideli (designer) naho we akayidodera kuko azi kudoda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka