Nyaruguru: Kutagira ibibuga byaba intandaro yo kwishora mu biyobyabwenge
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kuba muri aka karere nta bibuga by’imyidagaduro bihari ari imwe mu mpamvu zituma abana bari mu biruhuko ndetse n’urubyiruko muri rusange rwishora mu biyobyabwenge.
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko uretse ibibuga biri ku bigo by’amashuri, kandi nabyo ngo ugasanga atari ibibuga byiza abana bakwidagaduriraho, ngo nta bibuga biri muri aka karere.
Aba baturage kandi banavuga ko n’ibibuga bike byo ku mashuri biharangwa ngo ari iby’umupira w’amaguru, ku buryo ngo abakina indi mikino ntaho gukinira babona.
Melanie Niyomukesha, umubyeyi utuye mu Murenge wa Ruheru wegereye ishyamba rya Nyungwe, avuga ko kuba mu murenge wabo, uretse ibibuga biri ku mashuri abana bigiraho nta bindi bibuga ahabona bishobora gutuma wa mwanya wo kwidagadura uhinduka uwo kwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Ati “Ibibuga bihari ni ibiri ku mashuri nta bibuga byihariye bihari, abana bacu bakina bari ku ishuri gusa. Mu rugo rero uretse nko kubaha uturimo two mu rugo bakora nta kindi, ubundi usanga bagiye kwikinira amakarita n’urusimbi, bakaba bashobora no kujya kunywa ibiyobyabwenge, mbese bakirirwa bazerera nk’ababuze icyo bakora”.
Uyu mubyeyi kandi anavuga ko uretse n’abana baba bakeneye aho bidagadurira ngo haramutse habonetse ibibuga bihagije n’abantu bakuru bajya bafata akanya bakajya kunanura ingingo, kuko ngo siporo atari iy’abana gusa.
Ati “Erega natwe abakuru dushobora kujya tujya kunanura ingingo ntabwo siporo ireba abana gusa natwe iratureba, ubuyobozi bukwiye kudufasha kureba uko twabona aho twidagadurira rwose”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko muri gahunda iri imbere hagiye gutangira kubakwa ibibuga by’imyidagaduro, mu mwaka w’imihigo utaha (2015-2016) hakazatangira kubakwa inzu y’imyidagaduro mu Murenge wa Kibeho, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois.
Ati “Ubu uyu mwaka twakoze inyigo ku buryo mu mwaka utaha w’imihigo tuzatangira kubaka jimunaze (gymnase) mu Murenge wa Kibeho mu rwego rwo guteza imbere imikino n’imyidagaduro mu rubyiruko, ariko kandi n’abakuru bakaboneraho”.
Kuba Akarere ka Nyaruguru nta bibuga bikoze neza kagira bituma nta n’ikipe y’akarere mu mukino uwo ariwo wose ihaba, uretse imikino ihuza utugari n’imirenge ijya ihakinirwa mu mukino w’umupira w’amaguru gusa, kandi nayo ikabera ku bibuga by’amashuri.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|