Kamonyi: Unity Club yashyikirije abakecuru b’incike inzu bubakiwe

Abakecuru b’incike umunani bo mu Karere ka Kamonyi bashyikirijwe inzu ifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 41 yo kubamo.

Iyi nzu bayubakiwe ku buvugizi bakorewe n’umuryango Unity Club Intwararumuli, uhuriwemo n’abagore b’abayobozi bakuru b’igihugu.

Iyi nzu bayubakiwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2013 n’umuryango AVEGA-Agahozo w’abapfakazi ba genoside yakorewe abatutsi, bukagaragaza ko hari abakecuru b’incike 1601, basizwe iheruheru na jenoside bakaba bafite imibereho itari myiza.

Aba bakecuru bahawe abakozi babiri bo kujya babitaho umunsi ku wundi.
Aba bakecuru bahawe abakozi babiri bo kujya babitaho umunsi ku wundi.

Ngo aba bakecuru babaho mu bwigunge baterwa no kuba bonyine bakabura ubitaho. Abenshi muri bo bugarijwe n’ubukene kubera intege nke z’izabukuru zitabemerera kugira icyo bakora, indwara zihoraho, zaba izikomoka ku ngaruka za jenoside ndetse n’indwara zo muzabukuru.

Umuryango Unity Club Intwararumuri wafashe iya mbere mu gutabariza abo babyeyi, none bamwe muri bo bubakiwe urugo rwiswe “Impinga Nzima”. Uru rugo barushyikirijwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki 21/12/2014.

Iyi nzu yiswe "Impinga nzima", ijambo risobanuye agasozi gatanga ubuzima.
Iyi nzu yiswe "Impinga nzima", ijambo risobanuye agasozi gatanga ubuzima.

Dr Monique Nsanzabaganwa, umuyobozi wungirije wa Unity club Intwararumuli arasobanura isano y’uru rugo n’ubuzima aba bakecuru bazabaho.

Ati “Impinga nzima ni ijambo risobanuye agasozi gatanga ubuzima. Aho aba babyeyi bazaba bakumva baguye neza kandi basusurutse”.

Dr Monique Nsanzabaganwa, umuyobozi wungirije wa Unity club Intwararumuli yakoze ubuvugizi hakubakwa iyi nzu.
Dr Monique Nsanzabaganwa, umuyobozi wungirije wa Unity club Intwararumuli yakoze ubuvugizi hakubakwa iyi nzu.

Kabanyana Yvonne, Uhagarariye AVEGA Agahozo ku rwego rw’igihugu, arashimira umuryango Unity club watangiye igikorwa cyo gukora ubuvugizi ku mibereho y’aba babyeyi. Atangaza ko hakiri ababyeyi basaga 1500 bagifite imibereho mibi, bityo akaba asaba ko n’abandi bafatanyabikorwa bakunganira iki gikorwa n’abo bandi bakabona aho batura.

Rwanda Mountain Tea, ni umwe mu baterankunga b’iki gikorwa. Umuyobozi wayo Majyaribu Jotham, atangaza ko ikigo cyabo gisanzwe gikora ibijyanye n’ubuhinzi bw’ icyayi no kugitunganya, cyatanze inkunga ingana na miliyoni 37 mu kubaka inzu y’aba bakecuru b’incike, igikorwa nk’iki kikaba gikorwa mu rwego rwo kubahumuriza no kubereka ko bitaweho.

Kabanyana atangaza ko hakiri ababyeyi basaga 1500 bagifite imibereho mibi.
Kabanyana atangaza ko hakiri ababyeyi basaga 1500 bagifite imibereho mibi.

Ababyeyi 8 baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kamonyi batangiye kuba muri iyi nzu. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibinyujije mu kigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye (FARG) itangaza ko izakomeza kwita ku mibereho y’aba babyeyi, bakaba bafite abakozi babiri bazajya babitaho mu buzima bwa bo bwa buri munsi.

Iyi nzu ngo izafasha aba bakecuru kumva baguwe neza kandi basusurutse.
Iyi nzu ngo izafasha aba bakecuru kumva baguwe neza kandi basusurutse.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabaramukije
Barakoze cyane abagize igitekerezo, abagishyigikiye bose, abatanze inkunga ndetse n.abagishyize mu ngiro.

Nubwo gikozwe gitinze ariko aho guhera byibura abaramye babonye icyiza.

Bibere urugero abandi batera nkunga.

Noheri nziza n umwaka mwiza kuri twese.

Tugire amahoro, ibyiza biri imbere.

Beatrice UFITINGABIRE yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

unity club yakoze neza kuzirikana aba bakecuru bakuze, iyi nzu bahawe izabafasha kubaho neza bityo n’inkunga umuntu yashaka kubaha agire aho abasanga

indila yanditse ku itariki ya: 22-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka