Gakenke: Hafashwe imyenda y’inzego z’umutekano mu mukwabu

Mu mukwabo wakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi mu rukerera rwo kuwa 19/12/2014, mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke hafashwe ibintu bitandukanye harimo n’imyambaro ya gisirikare na polisi.

Uyu mukwabu wakozwe mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano no kumenya abantu baza gutura mu Murenge wa Gakenke badafite ibyangombwa.

Muri uyu mukwabo hafatiwemo umwambaro wa gisirikare (ishati n’ipantaro) hamwe na Ponjo ebyiri (amakoti y’imvura) n’ikote rimwe byose bikaba bivugwa ko ari iby’umusirikare witwa Kaporali Charles Nizeyimana.

Uretse imyambaro ya gisirikare hanafatiwemo ipantaro n’ishati n’ikoti rya polisi n’amapingu byo ngo bikaba ari iby’umupolisi witwa PC Theophile Uwiziyimana ukorera kuri sitasiyo ya polisi ya Rusizi.

Uyu mukwabo kandi wanafatiwemo inzoga zitemewe zitwa blue sky udupaki 16, udupfunyika (boule) tw’urumogi 10 hamwe n’abantu 79 batagira ibyangombwa.

Mu bafashwe kubera kutagira ibyangombwa ngo abenshi ni abagiye gukorera mu Karere ka Gakenke basize ibyangombwa iwabo, bakaba bigishijwe ko gutunga bakanagendana ibyangombwa ari itegeko ubundi bahita barekurwa.

Gusa ariko hari abandi bari basanzwe bazwiho kuba inzererezi batageze ku icumi bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco (transit center) hamwe n’abafatanywe ibikoresho bya gisirikare n’ibya polisi bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Gakenke kugira ngo hakorwe iperereza ku buryo babonyemo ibi bikoresho by’inzego z’umutekano kandi batazibarizwamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Janvier Bisengimana asobanura ko n’ubwo imikwabo ijya ikorwa ariko bidasanzwe ko mu mukwabo bafatiramo ibikoresho bya gisirikare.

Ati “twajyaga dukora imikwabo tugasangamo inzoga za kanyanga n’izindi nk’izongizo kuko kenshi dukora uriya mukwabo kugira ngo dushake ibiyobyabwenge n’ibindi nk’ibyongibyo bishobora gukorwa mu buryo butubahirije amategeko. Ntabwo rero twari duherutse kubonamo ibikoresho birimo imyenda ya gisirikare niya polisi”.

Uyu mukwabo uaba ukozwe mu gihe abantu bitegura kujya mu minsi mikuru isoza umwaka kuko hakunze kugaragaramo ibikorwa by’urugomo ahanini biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa n’izindi nzoga zitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka