Hahirwa uwisunga itangazamakuru- Mayor Habitegeko

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yatangaje ko umuntu wese wisunga itangazamakuru agakorana naryo ahirwa, kuko ari umuyoboro mwiza wo kunyuzamo gahunda za leta kugira ngo zigere ku baturage.

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa kabiri tariki ya 16/12/2014 ubuyobozi bw’akarere bumurikiraga abanyamakuru ibyo kagezeho, ubwo umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yavugaga ko abanyamakuru ari abafatanyabikorwa bari hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

Habitegeko avuga ko itangazamakuru ari umuyoboro uhuza ubuyobozi n'abaturage.
Habitegeko avuga ko itangazamakuru ari umuyoboro uhuza ubuyobozi n’abaturage.

Yongeyeho ko abanyamakuru bafasha abayobozi kumenya aho bakora nabi bakahakosora, ariko haba hari n’ibyiza abayobozi bakorera abaturage itangazamakuru rikabigeza ku baturage vuba vuba, ari naho ahera avuga ko hahirwa umuyobozi wisunga itangazamakuru agakorana naryo neza.

Ati “Hahirwa uwisunga itangazamakuru. Twe turahirwa kuko rihari kandi rikaba rikora neza. Ikiza cy’itangazamakuru nta n’ubwo rikubwira ibyiza gusa, rikubwira n’ibibi n’ibitagenda kugira ngo bikosoke, icyo rero ni ikintu dushima cyane, nkaba nsaba umuyobozi wese ko yakorana n’itangazamakuru neza”.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru nabo bavuga ko hari ibibazo bimwe na bimwe bajya babona binanirana ariko byanyuzwa mu itangazamakuru bigahita bikemuka.

Niyomukesha Melanie avuga ko itangazamakuru rifasha abaturage kumenyekanisha ibibazo byabo.
Niyomukesha Melanie avuga ko itangazamakuru rifasha abaturage kumenyekanisha ibibazo byabo.

Niyomukesha Melanie utuye mu Murenge wa Ruheru avuga ko itangazamakuru hari igihe rigaragaza ibibazo bitari bizwi, kandi ngo bikabonerwa ibisubizo bidatinze.

Ati “Icyo itangazamakuru ritumariye ni uko rimenyekanisha ibibazo by’abaturage bitari bizwi kandi bigakemuka. Hari n’ibibazo binanirana mu nzego z’ibanze wenda nka barwiyemezamirimo bagakoresha abaturage bakabambura, byanyura ku maradiyo bigahita bikemuka abaturage bakabona amafaranga yabo”.

Munyentwali avuga ko abanyamakuru bavuganira abaturage aho batari kwigerera.
Munyentwali avuga ko abanyamakuru bavuganira abaturage aho batari kwigerera.

Emmanuel Munyentwari ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, nawe avuga ko itangazamakuru rifasha abaturage kubamenyekanishiriza ibibazo mu buyobozi kandi ngo abona hari ibikemuka.

Ati “Nk’ubu iyo mutubaza ibitekerezo n’ibyifuzo byacu nk’ukunguku mubasha kubigeza mu bayobozi bo hejuru nabo bakabyumva hanyuma bagategura ibikorwa bagendeye ku byifuzo by’abaturage”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru aherutse gutorwa n’abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyepfo nk’umuyobozi w’akarere ukorana neza n’abanyamakuru mu Ntara y’Amajyepfo.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka