Kayonza: Umukwabu wafashe ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’urumogi

Umukwabu utunguranye Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yakoreye mu Mirenge ibiri y’ako karere wafashe ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’urumogi.

Uyu mukwabu wabaye mu ijoro rishyira tariki 17/12/2014, ubere mu Mirenge ya Murundi na Nyamirama.

Mu Murenge wa Murundi uwo mukwabu wakorewe mu Mudugudu wa Mucucu mu Kagari ka Buhabwa, hafatwa litiro imwe ya kanyanga, abantu b’inzererezi bane barimo abakomoka mu Karere ka Nyagatare n’abakomoka mu ntara z’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ndetse hanafatwa imifuka 49 y’amakara n’intwaro gakondo zirimo amacumu n’imihoro zikoreshwa mu kwica inyamaswa.

Mu mudugudu wa Rwinyana wo mu Kagari ka Shyogo ko mu Murenge wa Nyamirama ho polisi ifatanyije n’ingabo muri iryo joro yakoze undi mukwabo ihafatira litiro 25 za Kanyanga, ariko nyirayo yahise atoroka.

Muri ako gace kandi hanafashwe undi muturage wari utaze litiro 510 z’inzoga zitekwamo kanyanga zihita zimenwa, ndetse banamusangana agapfunyika k’urumogi na we ubu akaba afungiye kuri poste ya polisi mu Murenge wa Nyamirama.

Mu karere ka Kayonza hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge bya Kanyanga n’urumogi, abaturage b’ako karere bakaba badasiba gukorerwa ubukangurambaga kugira ngo bahagarike gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Kabarondo naho hafatiwe urumogi n’abatagira ibyangombwa

Polisi ifatanyije n’ingabo n’urwego rwa DASSO rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano, mu rukerera rwo kuwa 18/12/2014 basatse kandi mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo bafata urumogi n’izindi nzoga zitemewe hamwe n’abatagira ibyangombwa.

Urumogi rwafatanywe abaturage babiri, umwe w’igitsinagore w’imyaka 26 wafatanywe udupfunyika 74, ndetse n’undi w’igitsinagabo w’imyaka 20 wafatanywe udupfunyika 301.

Uretse abo bafatanywe urumogi, iryo saka ryanafashe amacupa agera kuri 95 y’inzoga zibujijwe za Kargazok zafatanywe umusore w’imyaka 22, ndetse na Kanyanga yafatanywe umugore w’imyaka 45 agahita ayivanga n’amazi mu rwego rwo kuyobya uburari.

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza kandi yanafashe inzererezi n’abatagira ibyangombwa bagera kuri 20, ndetse n’Abarundi 15 bafashwe batagira ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda, bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo.

Ibi ngo biri muri gahunda polisi yihaye mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano nk’uko biri mu nshingano za yo, ariko by’umwihariko muri iyi minsi mikuru hakaba hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hirindwe icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage.

Abaturage barakangurirwa kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge kuko biza ku isonga mu bituma umutekano w’abaturage uhungabana, by’umwihariko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bikunze kugaragara hirya no hino ngo bikaba bikunze guterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Polisi irasaba abaturage gufatanya na yo mu kurushaho gucunga umutekano, aho isaba abaturage kujya batungira agatoki inzego z’ubuyobozi buri gihe cyose bamenye ahari ikibazo gishobora guhungabanya umutekano.

Polisi kandi ivuga ko abaturage bakwiye kwitwararika kuko hari ibihano byashyiriweho abacuruza, abakoresha n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka