Nyagatare: Arasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga

Mariya Nakamondo wo mu mudugudu wa Nshuli akagali ka Gitengure umurenge wa Tabagwe arasaba ubuyobozi kumwubakira nyuma y’amezi atandatu aba mu kazu k’amahema nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga.

Nakamondo yari yarubakiwe inzu mbere nk’umuntu utishoboye. Gusa mu nta ngiriro z’uyu mwaka yaje gusenywa n’umuyaga ukomeye. Amahema yubatse mu kibanza inzuye yahozemo ayabamo n’umuryango we w’abana 2 n’umugabo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Tabagwe buvuga ko ikibazo cye kizwi kandi kiri mu nzira zo gukemuka; ngo ukwezi kwa mbere umwaka utaha kuzarangira yamaze kubakirwa.

Kabana Christophe umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko bateganya kubakira abantu barenga icumi uretse ko babiri bo bamaze kugurirwa amazu ubu bayatuyemo.

Nakamondo kimwe n’abandi basigaye ngo ukwezi kwa mbere umwaka utaha kuzarangira bamaze kubakirwa. Ngo bategereje ko imvura igabanuka bagatangira kubumba amatafari yo kuzamura amazu.

Uyu muyobozi ariko akomeza avuga ko uyu Nakamondo agorana cyane dore ko ngo nyuma y’aho inzu ye isenyewe n’umuyaga yakodesherejwe inzu kimwe n’abandi bari bahuye n’iki kibazo ariko we yanga kuyibamo ahitamo kubaka burende.

Ikindi ubuyobozi bumunenga ni ukuba yarahise agurisha amabati y’inzu ya mbere yasenywe n’umuyaga ndetse n’amatafari yayo.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka