Nimudutungire agatoki abajura tube tubigijeyo -RPC Mukama

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Superintendent Simoni Petero Mukama, yasabye ko abazi abantu b’abajura bababarangira bakaba babigijeyo muri iyi minsi ya Noheri n’ubunani.

Mu nama yagiranye n’abakora imirimo ibahuza n’abantu benshi mu Karere ka Huye kuwa gatatu tariki ya 18/12/2014, barimo abamotari, abanyonzi, abakuriye amasosiyete atwara abantu ndetse n’amahoteri, utubari n’utubyiniro, RPC Mukama yababwiye ko ibyaha biri ku isonga muri ibi bihe by’impera z’umwaka ari ubujura ndetse n’impanuka, maze asaba ko abatwara abantu bajya bitonda, bakareka no gutwara bananiwe.

CSP Mukama asaba abazi abahungabanya umutekano kubagaragaza bagakumirwa batarahungabanya umutekano mu minsi mikuru.
CSP Mukama asaba abazi abahungabanya umutekano kubagaragaza bagakumirwa batarahungabanya umutekano mu minsi mikuru.

Yibukije kandi ko muri ibi bihe ubujura bwiyongereye kubera gushakisha kuzimeza neza mu minsi mikuru, maze asaba ko abazi abakekwaho ubujura bazabavuga.

Yagize ati “abajura benshi ni ibirara bibamo hano. Tubwire. Bwira inzego zikwegereye, ibyo birara tubikuremo hakiri kare. Mudutungire agatoki ngo uyunguyu… uyu nguyu.. ejo n’ejo bundi azaba ikibazo. Turabakuramo, tubajyane ahantu tubabike tube turi kumwe na bo, tubigisha, kugira ngo batazateza umutekano muri iyi minsi mikuru».

Yunzemo ati «abamotari b’ i Muhanga ni inshuti zanjye. Bo banyandikiye urutonde rw’amazina y’abantu, bati mudukuriremo aba bantu muri iyi minsi».

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’amajyepfo yanasabye abafite utubyiniro ndetse n’insengero zisakuriza abantu kuzabyitwararika, bakirinda gusakuriza abatari muri gahunda zabo, abafite utubari bakirinda gukoresha abana ndetse no kutakira abafite imyaka iri munsi ya 18.

Abanyehuye bibukijwe kitwararika ibyahungabanya umutekano mu minsi mikuru.
Abanyehuye bibukijwe kitwararika ibyahungabanya umutekano mu minsi mikuru.

Yasabye kandi abantu kwirinda ruswa, abatwara ibinyabiziga ababwira ko hari abashoferi benshi bafungiye kuba baragerageje guha ruswa abapolisi, maze na bo abasaba kuzagaragaza abapolisi bazaba bahaye ruswa bakayemera.

Ati «abapolisi si abavandimwe banyu. Uramuha ruswa uyu munsi, n’ejo n’ejobundi azashaka ko umwongera. Nabahaye terefone, muzambwire. Nta n’uwo nzakurikirana ngo ese ko we yayitanze? Njyewe nzarwana n’umuntu wayakiriye. Kuko niba atayishaka, kuki yayakiriye?»

Muri iyi nama, abantu banashishikarijwe gushyira inyubako zabo mu bwishingizi bw’inkongi kuko ngo budahenze na gato ugereranyije n’ibyashobora kwangirika igihe habaye impanuka y’inkongi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dufatanayije twese tiurwanye ruswa n’ibindi byaha byabangamira iterambere ryacu

mukama yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka