Ba mutima w’Urugo biyemeje kwimakaza umuco w’isuku

Abagore basaga 400 bahagarariye abandi barangije itorero rya ba Mutima w’Urugo bahigiye guca burundu umwanda ukigaragara mu bagize umuryango nyarwanda, ku buryo ikibazo cy’isuku nke kiba amateka.

Ibi ni bimwe mu byo abagore bari bamaze iminsi 10 mu itorero rya ba Mutima w’Urugo mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba biyemeje, nyuma yo kubona neza uruhare bagomba kugira mu guhindura imyumvire hagamijwe iterambere rirambye.

Muri iki gihe bamaze batozwa indangagaciro zitandukanye, aba bagore basanze bafite uruhare rugaragara mu gukangurira no kumvisha abagize umuryango nyarwanda gahunda zinyuranye zigamije iterambere ry’Igihugu.

Kimwe mu bibazo by’ingutu bikibangamiye imibereho myiza y’abanyarwanda harimo n’isuku nke ikigaragara mu miryango, nyamara ngo aba bagore bafite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo ku buryo bwa burundu.

Ba mutima w'urugo biyemeje guhashya umwanda ukigaragara mu muryango nyarwanda.
Ba mutima w’urugo biyemeje guhashya umwanda ukigaragara mu muryango nyarwanda.

Visi perezidante y’Inama y’Igihugu y’Abagore, Ndejeje Uwineza Marie Rose avuga ko biyemeje guca umwanda ndetse n ’imirire mibi.

Ati “Duhigiye ko ku itariki ya 8/3/2015 (umunsi mpuzamahanga w’umugore), ikibazo cy’umwanda ndetse na bwaki iva ku mirire mibi bizaba ari amateka”.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro iri torero rya ba Mutima w’Urugo kuwa 16/12/2014, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donathile nawe yagarutse ku kibazo cy’isuku nke ikigaragara mu miryango maze asaba aba bagore kuba umusemburo w’impunduka.

Ati “Igihugu cyacu kizwi mu ruhando mpuzamahanga nk’Igihugu kirangwamo isuku. Birababaje kuba hakiri abantu bagifite umwanda ku mibiri yabo.”

Hon. Mukabalisa kandi yasabye ba mutima w’Urugo gukomeza kutirara ngo bakeke ko bageze iyo bajya ahubwo abakangurira kubakira ku byagezweho bityo bagakomeza kwesa mihigo.

Biyemeje kubaka ubunyarwanda no gusigasira ibdangagaciro na Kirazira by'umuco nyarwanda.
Biyemeje kubaka ubunyarwanda no gusigasira ibdangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda.

Uretse ikibazo cy’isuku, ba Mutima w’Urugo bahigiye kwimakaza indangagaciro z’umugore ubereye u Rwanda bakangurira bagenzi babo umuco wo gukunda igihugu, bimakaza indangagaciro na kirazira zigomba kuranga abanyarwanda.

Bahigiye kandi kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, gukumira no kurwanya amakimbirane mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukangurira abantu kwitabira amasomero, gukangurira abanyarwanda kwitabira siporo kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze bizabafasha kugira imbaraga zo gukorera igihugu.

Amasomo yatanzwe yari akubiyemo ibiganiro, imyitozo ngororamubiri, gutarama no guhiga ndetse n’imikorongiro igamije gufasha umuntu kwivumburira igisubizo ku kibazo runaka kuruta kumubwira uburyo bwo kugera kuri icyo gisubizo.

Itorero rya ba Mutima w’Urugo ryitabiriwe n’abagore mu nzego zihagarariye abandi basaga 400 ndetse n’abagabo 13 bashinzwe uburinganire mu turere, bakaba barahavanye umukoro wo kujya gutoza abandi bagore bagenzi babo bahagarariye.

Muri iri torero kandi Inama y’Igihugu y’Abagore yizihije isabukuru y’Imyaka 10 imaze ishinzwe maze ishimirwa byinshi yagejeje ku banyarwanda n’abagore by’umwihariko.

CNF yizihije isabukuru y'Imyaka 10 imaze ishinzwe.
CNF yizihije isabukuru y’Imyaka 10 imaze ishinzwe.

Inkuru dukesha Jean Damascène NIYITEGEKA, ushinzwe itangazamakuru mu nama y’igihugu y’abagore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka