Yashinze inzu y’umuziki yitwa Intare ngo izarye izindi zose

Umuhanzi Iyakaremye Emmanuel atuye mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke azwi ku zina rya Emmy Pro yashinze inzu y’umuziki ayita “Intare Studio” agamije kuzaba umwami w’abakora umuziki mu Rwanda.

Emmy Pro avuga ko intare ari inyamaswa y’inkazi kandi itinyitse mu ishyamba ryose bityo nawe akaba yaragize igitekerezo cyo gushingwa studio isumba izindi mu Rwanda no kuba umwe mu bakora indirimbo bubashywe muri aka karere.

Emmy avuga ko amaze kugira ibikoresho bikomeye birimo za mudasobwa zigezweho ndetse na sound card yo ku rwego ruhanitse ndetse mu gihe cy’umwaka umwe amaze akora akaba amaze kurangiza imizingo (albums) itatu.

Uyu muhanzi ngo umuziki yawigiye mu iseminari nto ya Mutagatifu Aloys i Cyangugu , awukomeza mu iseminari nkuru ya Kabgayi na Rutongo aho yahavuye ari indakemwa mu kuvuza inanga (Piano), byatumye afata n’amasomo menshi kuri mudasobwa akoresheje murandasi (internet).

Producer Emmy.
Producer Emmy.

Emmy yaguze ibikoresho abikuye mu nguzanyo yahawe na Sacco kuko ubusanzwe akora akazi k’ubwarimu, kubera iterambere ari kugeraho asigajemo amafaranga atagera ku bihumbi ijana ngo yishyure burundu iyo nguzanyo.

Kugira ngo abashe gukora akazi ko kwigisha no gukora indirimbo, abifashwamo no kwiha gahunda no gukoresha neza umwanya we wa nyuma y’akazi n’ibiruhuko.

Indirimbo imwe ngo ayikorera amafaranga ibihumbi 20 ariko kuko aho akorera abenshi ari abanyeshuri ngo habaho ubwumvikane, cyane ko ari intangiriro agikeneye kwemeza abantu, bakumva ko indirimbo akora ntaho zihuriye n’izo bibwira ko zitunganyirijwe ahantu hasanzwe hazwi.

Emmy avuga ko mu minsi iri mbere azaba ageze ku bintu bikomeye akurikije intumbero yihaye n’ubwo aho akorera hakiri ikibazo bitewe n’uko abahanzi bahari bataratera imbere, bityo bikaba bivuna kandi bigatwara umwanya utari muto.

Emmy Pro asaba abahanzi bakiri bato kwigira ku bandi, abatabizi bakabanza bakabyiga ntibihutire kubaka izina batashingiye umusingi uhamye, bityo kandi agasaba abanyamuziki bateye imbere kwibuka ko hari impano ziba kure y’aho baba bakaziteza imbere.

Emmy Pro avuga ko mu minsi izaza ashobora kwagurira ibikorwa bye by’umuziki n’ahandi , mu rwego rwo gukomeza igitekerezo yatangiye cyo kugira inzu ye y’umuziki INTARE BATINYA.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Shaka kuzuzanya naho za jalousies na kwishira hejuru ntaho bigeza umuntu.Ariko niba uzanye service nshya ni byiza, bimenyeshe ariko ntiwifuze ko abandi bafunga ngo utere imbere wenyene kuko ntiwamenya ko unabarusha batahari warabariye

marie yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka