Karangazi: Abaturage ntibemeranywa n’ubuyobozi ku nzoga yitwa umugorigori

Mu gihe ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare busaba abaturage gucika ku kunywa inzoga yitwa umugorigori kuko ishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo dore ko itujuje ubuziranenge, bamwe mu baturage b’akagari ka Nyamirama bavuga ko nta kibi cyayo kuko ikorwa mu bigori n’uburo gusa kandi nta wundi musemburo ushyirwamo.

Nk’uko byemezwa n’aba baturage ngo inzoga y’umugorigori ntisindisha ndetse bayifata nk’igikoma cyangwa ubushera. Ibi babishingira ku kuba nta musemburo ushyirwamo kandi ngo ikamara inzara.

Aba baturage bo bavuga ko usinda iyi nzoga yitwa umugorigori aba yavanzemo kanyanga kuko yo ari ikiyobyabwenge.

Baziruwiha Jean Damascène avuga ko we atanywa inzoga ariko atari yabona uwasinze umugorigori, ahubwo abo abona baba bavanzemo kanyanga nayo iboneka muri aka gace.

Agira ati “Abasinda umugorigori ni abavangamo Kanyanga naho wo ubwawo ntusindisha. Ndabizi neza rwose n’ubwo jye ntanywa inzoga”.

N’ubwo abaturage bavuga ko iyi nzoga ntacyo itwaye, ubuyobozi bwababujije kuyinywa bityo abayicuruza bakabikora mu rwihisho. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ngoga John avuga ko impamvu bayibujije abaturage ari uko ubuziranenge bwayo butizewe.

Uyu muyobozi rero asaba abaturage kuyicikaho kuko ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Inzoga abaturage bavuga ko zikunze kugaragara mu kagari kabo ahanini ngo inzoga ya kanyanga bemera nabo ko ari ikiyobyabwenge ndetse na siriduwire.

Kanyanga yo ngo ahanini ituruka mu gihugu cya Tanzaniya inyujijwe mu mugezi w’akagera na pariki. Gusa n’izifundikirwa zakorewe mu nganda nazo zirahaboneka n’ubwo zitanyobwa na benshi.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka