BK yungutse miliyari 14.1 kugeza muri Nzeri 2014

Banki ya Kigali (BK) yatangarije abakiriya bayo ko yungutse miliyari 14.1 z’amafaranga y’u Rwanda (RwF) mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2014, ndetse ko mu gihembwe cya gatatu cyawo nacyo cyavuyemo inyungu ya miliyari 4.2 RwF; mu gihe izindi banki zikorera mu Rwanda ngo zitabonye inyungu nk’iyo.

BK itangaza uru rwunguko ibona nyuma yo gutanga imisoro mu rwego rwo kugaragariza abayishoramo imari; baba ababitsamo amafaranga yabo, cyangwa abagura imigabane; ko bashoye imari ahantu bagomba kwizera ko bazunguka.

“Ni inkuru nziza ku bigo binini nka Bralirwa na MTN, amashuri atandukanye, ibigo bito n’ibiciriritse, abakiriya muri rusange n’abandi bose bashoye cyangwa bateganya gushora imari muri BK”, nk’uko Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi banki, Lawson Naibo yabitangaje.

BK ivuga ko yungutse miliyari zisaga 14 mu mezi icyenda ya mbere ya 2014.
BK ivuga ko yungutse miliyari zisaga 14 mu mezi icyenda ya mbere ya 2014.

Ubwo BK yashyiraga ahagaragara uru rwunguko kuwa kane tariki ya 27/11/2014, Lawson Naibo yavuze ko mu gihe izindi banki zagiye zifungura amashami ahantu hatandukanye, zigashyiraho imashini nyinshi zibikurizwaho amafaranga (ATM); BK yo ngo yongeraho n’imodoka zikora nka banki zimukanwa, ndetse no gukorana n’abacuruzi bayitangira servisi bitwa (Agents); ku buryo ngo abakiriya ba BK bafite amahirwe yo kubitsa no kubikuza ahantu hagera kuri 800 mu gihugu hose.

Usibye kugaragaza ko iha amahirwe abakiriya bayo bose bari mu Rwanda, BK inakorana n’izindi banki ndetse n’ibigo by’itumanaho; ku buryo umuntu wese ufite ikarita zayo za Visa, Master, Union na R-Switch; abikuza amafaranga mu zindi banki zo mu Rwanda no mu mahanga.

Kugira ikarita ya ATM, Visa, Master, Union, R-Switch bikorana na BK, no kuba umufatabuguzi w’ikoranabuhanga ryayo ryitwa mVisa riba muri telefone zigendanwa; bihesha ubifitemo amafaranga kuyabikuza ku mashini za ATM z’iyo banki; guherekanya amafaranga n’abandi bantu (ufite mVisa), ndetse no guhaha cyangwa gufata amafunguro mu maguriro nka Nakumatt, Simba Supermarket no muri za restora zimwe na zimwe.

BK yatangaje ko igiye guteza imbere ubucuruzi bukorewe kuri interineti.
BK yatangaje ko igiye guteza imbere ubucuruzi bukorewe kuri interineti.

Mu bihugu bitandukanye byo ku isi byateye imbere ngo nta muntu ugikora ku mafaranga yaba ayazigama, ashaka kwishyura cyangwa kuyahererekanya n’abandi bantu, nk’uko BK ibishimangira.

Iyi banki yagaragaje ko yizewe mu ruhando mpuzamahanga, aho muri uyu mwaka wa 2014, imaze guhabwa ibihembo birindwi bitangwa n’imiryango cyangwa ibigo mpuzamahanga bya Euromoney, African Banker Awards, The banker, emea Finance, Ai Africa Investor, FiRe (Finance Report) na GCR.

BK igaragaza ko kugeza muri Nzeri uyu mwaka, hejuru y’umutungo ifite wa miliyari 485 Rwf, yungutse miliyari 17.8 Rwf igatanga umusoro wa miliyari 3.7 Rwf; ikaba yarafunguye amashami atandatu mu gihugu; ikaba yaratanze inguzanyo ya miliyari 223.1 Rwf yo guteza imbere imishinga y’abikorera, abafatanyabikorwa bayiguzemo imigabane ingana na miliyari 85.3Rwf.

Gatera avuga ko BK igifite akazi katoroshye ko gukangurira abaturarwanda kwitabira kuzigama mu gihe kirekire.
Gatera avuga ko BK igifite akazi katoroshye ko gukangurira abaturarwanda kwitabira kuzigama mu gihe kirekire.

Mu byihutirwa igiye guteza imbere ngo ni ubucuruzi bukorewe kuri interineti, mu rwego rwo korohereza abantu aho baba hose ku isi kugura ibintu na serivisi zitandukanye, bitabaye ngombwa ko umuguzi ahura n’ugurisha; aho ngo ba mukerarugendo bazajya bishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga bakaza mu Rwanda bahitira muri za pariki zitandukanye.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa BK, James Gatera avuga ko iyi Banki igifite akazi katoroshye, ko gukangurira abaturarwanda kwitabira kuzigama mu gihe kirekire; haba mu gushyira amafaranga kuri konti zibikuzwaho nyuma y’igihe cyagenwe hiyongereyeho inyungu, kugura impapuro mpeshamwenda nazo zishyurwa nyuma y’igihe hiyongereyeho inyungu, ndetse no kugura imigabane.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ni byiza cyane byo kwiha igihe nyuma ugatangaza ibyavuyemi. BK turayishimira ko itanga umusanzu wayo mu bikorwa byubaka u Rwanda aha nkeka ko ari naho ikura urwunguko

kunda yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka