Huye: I Nyumba batangira mituweri igihe babikesha abagore

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyumba mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye buratangaza ko bwasanze gukorana n’inzego z’abagore mu gukusanya imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bitanga umusaruro.

Nyuma y’amezi hafi atanu umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangiye, abamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Huye ni 84%. N’ubwo hari utugari tumwe usanga ubwitabire bukiri ku rugero ruri munsi ya 60%, i Nyumba ho bitabiriye bose ku ikubitiro kubera gukorana n’abagore cyane.

I Nyumba bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuz bose ubu bari gukusanya umusanzu w'umwaka utaha.
I Nyumba bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuz bose ubu bari gukusanya umusanzu w’umwaka utaha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyumba, Jean Paul Karanganwa avuga ko bifashisha inzego z’abagore cyane muri gahunda zose ndetse n’izo kwegeranya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kuko babonye abagore bafite ubushobozi bwo kugera kuri byinshi.

Agira ati «abagore bafite ingufu. Ni yo mpamvu twiyemeje kubifashisha kandi bigira akamaro. Nk’ubungubu twe tugeze ku rugero rwa 90% twegeranya amafaraga y’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka utaha. Urebye dutangirana n’ukwa karindwi.

Igihe abandi baba bakiri gushaka ay’umwaka turimo, twe tuba turi kwegeranya ay’ukurikiyeho».

Uku gukorana n’abagore ngo binyura mu nzego z’abagore ndetse n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, azwi ku izina ry’intambwe akaba aba agizwe ahanini n’abagore.

Na none ariko Karanganwa avuga ko uretse kwifashisha inzego z’abagore, ngo banafatanya na komite nyobozi z’imidugudu mu gutuma abantu babasha kwegeranya amafaranga ya mituweri ku gihe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagali kanyumba mumurenge wa Gishamvu nakomereze aho mumihigo abere icyitegererezo abandi nuwo gushimwa rwose.

kubana valens yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka