Nyanza: Kwa Mukasonga hibasiwe n’inkongi y’umuriro ituruka ahantu hatazwi

Kuva tariki 10/03/2012, Urugo rwa Mukasonga Sada na Kayiranga batuye mu mudugudu wa Mugandamure B mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza rwibasiwe n’inkongi y’umuriro uturuka ahantu hatazwi ugatwika inzu n’ibyo batunze.

Mukasonga avuga ko bagiye kubona bakabona umuriro uratse batazi ikiwucanye nuko inzu n’ibyarimo birashya. Uwo muriro niwo ubwawo wiyatsa igihe cyose ubishakiye; nk’uko Mukasonga Sada yabitangaje tariki 15/03/2012 ubwo twageraga aho iyo nkongi y’umuriro ikomeje kubica bigacika.

Ibiri kubera muri urwo rugo yabisobanuye atya “Byatangiye tariki 10/03/2012 tugira ngo ni abana batwitse ibintu ariko tuza gusanga atari ikibazo cyabo kuko umuriro waje kugurumana natwe tuhibereye tuwuzimya n’amazi umunsi ukurikiyeho bikomeza kuba gutyo kugeza n’uyu munsi ku wa kane tariki 15/03/2012 umuriro urarimbanije”.

Izo ndobo nazo zafashwe n'umuriro zirashya
Izo ndobo nazo zafashwe n’umuriro zirashya

Yakomeje agira ati “Ujya kubona ukabona umuriro uratse nta gishirira cyangwa ikindi kibazo kibayeho cy’amashyarazi ya EWSA. N’ubu tuvugana umuriro ushobora kwaka ukagurumana”.

Hari hashize amasaha make uwo muriro wongeye kwaka mu buryo bubatunguye maze utwika bimwe mubyo bari barokoye. Nta munsi ushira uwo muriro utatse ngo ugire ibyo uhitana; nk’uko Mukasonga abyivugira.

“Abasenga twarabahamagaye barasenga, korowani zirasomwa uko tubashije ariko nta gisubizo turabona”; ayo ni amagambo ya Mukasonga Sada nyiri urwo rugo rukomeje kuberamo ibyo bintu by’amayobera.

Aho bahungishirije abana ku muturanyi wabo witwa Mukarugwiza Mariamu naho umuriro warabakurikiye utwika matera n’igitanda baryamyeho.
Abayobozi bo muri ako gace babuze aho bahera bakemura icyo kibazo cy’umuriro. Abashinzwe umutekano bahageze babuze icyo babikoraho.

Icyo gitanda cyafashwe n'inkongi y'umuriro nyuma y'uko abana b'urwo rugo rufite ikibazo bahungishirijwe ku muturanyi akakibaryamishaho
Icyo gitanda cyafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma y’uko abana b’urwo rugo rufite ikibazo bahungishirijwe ku muturanyi akakibaryamishaho

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah ku murongo wa telefoni ye igendanwa yatangaje ko icyo bakora ari ukwegera umuryango ufite icyo kibazo bakawuhumuriza bawigisha kwakira ibirimo kubabaho byose.

Mukasonga we avuga ko akomeje gusaba Imana kumuha amahoro kuko ibintu bimaze kwangizwa n’iyo nkongi y’umuriro byo atabyitayeho yazaba ashaka ibindi ariko ari muzima.

Mukasonga Sada nyiri urwo rugo iyo nkongi y’umuriro yahereyemo ariko ahantu uturuka hakaba hatazwi neza yashakanye n’uwitwa Kayiranga babyarana abana batatu. Umugore acuruza muri resitora ye bwite naho umugabo we agakora umwuga wo gutwara imodoka.

Abaturanyi bakeka ko yaba ari amarozi cyangwa kuba uwo muryango waratatiriye igihango gituruka ku mbaraga z’ubundi bubasha bwihariye abantu bakoresha mu mibereho yabo (Super powers).

Iri ni ikote ryahiye risigara ripfunyapfunyitse kubera umuriro
Iri ni ikote ryahiye risigara ripfunyapfunyitse kubera umuriro

Abatugage bo muri ako gace bakunze kuvuga ko muri urwo rugo baba bajya ikuzimu gushakayo ubutunzi cyane ko ari n’urugo rwifashije ugereranyije n’izindi ngo baturanye. Ba nyiri urugo bo babihakana bavugako ntacyo bishinja.

Bamwe muri abo baturage bibasiwe n’ubwoba bakeka ko nabo isaha n’isaha bashobora guterwa n’uwo muriro ugatwika ibyo batunze byose.

Ababajijwe kugira icyo babivugaho bose barahakanye. Umwe muri bo yagize ati “Mbabarira nacyo navuga najye ntarara ntewe n’inkongi y’umuriro ibyanjye bigashya bigasigara ari umuyonga”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibyo bintu biteye ubwoba ariko nk’inama naha abo bantu bizere umwami Yesu abahe agakiza babone imbaraga z’Imana kuko ibyo bintu ni imbaraga z’ikuzimu kdi biva kubintu bitandukanye na ba nyirubwite buriya barabizi.

Alexis Kanamugire yanditse ku itariki ya: 16-03-2012  →  Musubize

ababantu bakeneye gutabarwa nimbaraga ziyurutse mwijuru nibemera yesu kiristo arabatabara nibave mubyo guteta basenge nibifashishe abarokore barabona imbaraga zimana niyo ishobora byose mumenye ko shitani agira imbaraga

amina yanditse ku itariki ya: 16-03-2012  →  Musubize

aba bantu bakwiriye kwakira Yesu nkumwami numukiza w’ubugingo bwabo bagakizwa ubundi akabarwanirira,kuko izombaraga zikirwaho nimbaraga z’amasengesho agira akamaro cyane iyo nyirubwite amenyamabanga iyo azimpamvu.

yanditse ku itariki ya: 16-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka