Bugesera: Ibiti by’imishikiri basigaye babitwara mu mashakoshi n’ibikapu binini

Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye umugore umwe n’abagabo babiri nyuma yo gufatwa batwaye ibiti bitemewe gucuruzwa by’umushikiri mu mashakoshi n’ibikapu bitandatu.

Abo bagabo bafunzwe ni uwitwa Uwimana Moussa na Ntakirutimana Damascene ndetse n’umugore witwa Uwera Claudine, bakaba barafashwe mu mpera z’icyumweru gishize muri gare ya Nyamata, ubwo imodoka barimo yashyiragamo abagenzi yerekeza i Kigali.

Ibyo biti babifatiye mu modoka Toyota Hiace isanzwe itwara abagenzi ifite plaque numero RAC 075 H, ikaba yaritwawe na Uwimana Moussa aho avuga ko Atari azi ikiri muri ibyo bikapu.

Agira ati “njye bambwiye ko ari ibitunguru batwaye ubundi bavugana n’umukomvuwayeri wanjye ubundi babishyira mu modoka nibwo polisi idufashe nasanze harimo ibiti by’imishikiri, ariko njye sinari mbizi kuko nari mbatwaye mbavanye ahitwa i Ramiro mu murenge wa Gashora”.

Ibiti byafashwe biri mu masakoshi n'ibikapu ndetse n'ivarisi.
Ibiti byafashwe biri mu masakoshi n’ibikapu ndetse n’ivarisi.

Uwera Claudine avuga ko yavuye i Kigali aza muri Gashora gusura Ntakirutimana noneho mu gutaha bamuha ibikapu ngo abatwaze n’undi mugore bari barikumwe ariko bamubwira ko ari ibitunguru birimo.

“njye simbizi naje njye kumusura, n’ibi biti simbizi kuko sinzi n’icyo bivamo. Gusa njye ndasaba imbabazi kuko ndazira ubusa”; Uwera Claudine.

Kuri Ntakirutimana ngo ibyo bikapu n’amashakoshi ni iby’uwo mugore bari kumwe kandi nta namuzi amazina ahubwo yarabibasigiye ubundi barabafata.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera itangaza ko ubu ari uburyo bushya bavumbuye bwo kunyuzamo ibiti by’umushikiri nk’uko bivugwa n’umuyobozi wayo mu Bugesera, CIP Issa Bacondo.

Ati “abantu bahinduye uburyo bwo kuzipakira mu bikapu ndetse no mu mashakoshi yabo, ahantu umuntu atakeka ko bazitwara. Polisi ntizihanganira abantu nkabo bangiza ibidukikije kuko bagomba kubihanirwa kuko babujijwe kwangiza ibyo biti”.

CIP Bacondo arasaba abatwara imodoka cyane izitwara abagenzi ko bagomba kugira amakenga y’imizigo y’abashoferi maze bakababaza ibiri mu bikapu byabo, cyangwa batabishobora bakitabaza polisi mu gihe bakeka umuntu ku muzigo we.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka