Rwabusoro: RDF yubakiye abaturage ikiraro mu gihe ikindi kitarakorwa
Mu gihe ikiraro cya Rwabusoro gihuza uturere twa Bugesera na Nyanza kitarasanwa, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zabaye zikoze ikiraro gikoreshwa n’abanyamaguru, amagare na moto kugira ngo ubuhahirane hagati y’utwo turere bukomeze.
Ikiraro cya Busoro cyari cyarubatswe mu mwaka y’i 1980 ariko kiza kongera gusanwa mu mwaka wa 1995 cyaciwe n’ikamyo yari itwaye umucanga tariki 14/10/2014 yagiciyeho kandi ikirusha uburemere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera, Nsengiyumva Charles, avuga ko ikiraro kimimara gucika ingabo z’u Rwanda zahise zitangira igikorwa cyo gushaka uburyo ingendo z’abaturage zitahagarara mu gihe ikiraro kitarasanwa mu buryo burambye.
Agira ati “bahise batangira kuzana ibikoresho maze batangira kubaka ikiraro, kuri ubu kikaba cyatangiye gukoreshwa n’abanyamaguru, amagare na moto bitaremereye. Ubu ubuhahirane hagati y’uturere twa Bugesera na Nyanza mu Mirenge ya Nyarugenge na Busoro bwongeye gusubukurwa nta kibazo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge avuga ko abakoreshaga imodoka bambuka bagomba kuzajya bavugana hagati yabo hanyuma imodoka imwe ikabageza hakurya indi hakuno maze abagenzi bakambuka n’amaguru bakajya mu yindi.
Hakizimana Paul, umwe mu bakoreshaga ubwato kugira ngo abashe kwambuka, aravuga ko kwambuka amazi y’akanyaru byamugoraga ariko ubu ngo yasubijwe.
“Kuva iki kiraro cyacika abasare batwakaga amafaranga ijana kugira ngo tubashe kwambuka, wareba ugasanga nkatwe turi abahinzi ugasanga amafaranga 200 ku munsi ni menshi kuri twe”, Hakizimana.
Avuga ko kuva bongeye kubona icyo kiraro amafaranga bakoreshaga bambuka bazajya bayakoresha bagura ibindi, birimo n’ibibatunga.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge buvuga ko hari abaturage batuye uwo murenge ndetse n’ahandi bakora imirimo itandukanye ibasaba kwambuka buri gitondo bagataha ku mugoroba biganjemo abahinzi, abacuruzi ndetse n’abandi bakora imirimo itandukanye ibabyarira inyungu.
Biteganyijwe ko iki kiraro cya Rwabusoro gihuza Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera n’Umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza kizatangira guzasanwa mu buryo burambye umwaka utaha; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Nyarugenge.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngabo z’u Rwanda. Imiterere yanyu ni nayo izatuma muhora muhiga iz’andi mahanga. Ni mugihe ariko murangajwe imbere n’umugabo nyamugabo uwatukuye u Rwanda igihe rwari rugeze mu mage umwera yaruteye umugongo. Nimukomereze aho maze twese dufatanyije u Rwanda turugire paradizo.
Izi nizo ngabo pe!ntagofite akamaro zidafitemo ubunararibonye.
Muri hari pe! Mu kanya nkako guhumbya ikiraro kibaye nyabagendwa? Mpakuriye ingofero. Ishema n’icyizere kuri RDF byikubye inshuro 1000.
FELICITATION KABISA !!!!!!!!!!!!!!!!!
mbega byiza, nongeye gushimira ingabo zacu ko zitabara aho rukomeye , zongeye gucungura aba abaturage nkuko zadutabaye zibohora u rwanda
Ingabo z’urwanda zikomeje kutwereka ko umutekano wacu aho ariho hose ziwubungabunga.
RDF ntihwema gushakira abanyarwanda ibikorwa bibafasha gukomeza kwiyubakira igihugu,ibi bigaragaza ingabo zifite ikerekezo ndetse no gukunda igihugu n’abagituye.