Gisagara: Duhozanye yafashije abarokotse jenoside kuva mu bwigunge

Bamwe mu bakecuru basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Gisagara bafashwa n’umuryango Duhozanye, barashima ko uyu muryango wabafashije kuva mu bwigunge bari basigiwe nayo.

Jenoside irangiye abayirokotse benshi basigaranye ubwigunge bukabije bitewe no kubura ababo, aho bari basigaye ari incike, imfubyi abandi ari abapfakazi.

Spécioze, umukecuru w’umupfakazi utuye mu Kagari ka Ruturo muri uyu Murenge wa Kibirizi, avuga ko ubwigunge yari arimo bwamubuzaga no kujya mu bandi. Ubwo umuryango duhozanye wegeranyaga aba bapfakazi, ngo byabafashije kwibeshaho banigarurira icyizere.

Ati “Nari umuntu wigunze ntajya negera abandi, amaganya ari yose ndetse ntakinabasha kugira icyo nkora, duhozanye aho idushyiriye hamwe tubona abo duhuje ibibazo turaganira tujya inama twongera kuba abantu ».

Umuryango Duhozanye wafashije abarokotse jenoside kuva mu bwigunge.
Umuryango Duhozanye wafashije abarokotse jenoside kuva mu bwigunge.

Mukarutamu Daphrose uhagarariye umuryango Duhozanye mu Karere ka Gisagara avuga ko aba bapfakazi batangiranye ibibazo bitandukanye birimo uburwayi, kutagira amacumbi n’ibindi.

Buhoro buhoro ngo bagiye biyubaka ubu bakaba basigaranye ikibazo cy’uko bamwe bageze mu zabukuru kandi ari bonyine, ariko nabwo hakaba hari ingamba zo kugishakira umuti.

Ati “Twatangiye ibibazo ari byinshi cyane, tugenda twiyubaka ndetse ubu twari tugeze aho tubona koko umusaruro mwiza. Gusa ubu dufite ikibazo cya bamwe muri aba babyeyi bamaze gusaza batagishoboye kandi ugasanga bari bonyine nk’igihe barwaye bikaba ikibazo”.

Mukarutamu avuga ko bagerageza kubitaho igihe hari uwarembeye mu nzu ubuyobozi bwa Duhozanye bugashaka uburyo bumugeraho bukamuvuza.

Jacques Kabogora, umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi avuga ko aba bakecuru bageze mu zabukuru hari gahunda yo kubafasha binyuze mu muganda ukorwa n’abaturage nk’igihe ari ukubasanira amazu, kandi abizeza ko bazajya bagerageza kubaba hafi uko bishoboka.

Umuryango Duhozanye ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ufasha abapfakazi n’imfubyi za Genoside mu rugendo rwo kwiyubaka.

Uretse kuba bamwe mu bagize uyu muryango ubu bageze mu zabukuru, uyu muryango ngo ufite n’ikibazo cyo kuba nta bushobozi buhagije bwo gukomeza kwihangira imirimo iganisha ku kwigira nyako n’imirimo ifasha urubyiruko kubona akazi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ni byo koko Duhozanye ubona yarabaye igisubizo ku bapfakazi n’ipfubyi zari zimaze gusigwa na jenoside yakorewe abatutsi ubu ubona bamaze kubafasha kwiteza imbere

celine yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

ni byo koko Duhozanye ubona yarabaye igisubizo ku bapfakazi n’ipfubyi zari zimaze gusigwa na jenoside yakorewe abatutsi ubu ubona bamaze kubafasha kwiteza imbere

celine yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

ibikorwa bya duhozanye ni ibyo kwishimirwa kuko biri gutabara abasizwe abatishoboye kubera jenoside maze bakongera bagasubirana ubuzima busanzwe butyo n’iminsi yo kubaho kwabo ikiyongera

sande yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka