Gisagara: Kwiga gusoma no kwandika byabafashije kwihangira imirimo

Abaturage bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara batari barageze mu ishuri nyuma bakajya kwiga gusoma, kubara no kwandika, bahamya ko bamaze gutera imbere babikesha ubumenyi bakuye mu masomero.

Akenshi abantu batuye mu cyaro batabashije kwiga batinya kuba bahanga indi mirimo cyangwa ngo batekereze indi mishinga idashingiye ku buhinzi, kuko baba batekereza ko umuntu utaraminuje nta kindi yakora kitari uguhinga. Nyamara ariko bamwe mu bamaze kugana amasomero bahamya ko hari byinshi wakora utarize kuminuza.

Nkundimana Matayo w’imyaka 54 utuye mu Murenge wa Gikonko aravuga ko ubuzima bwe bwose yakoze umwuga wo guhinga gusa kuko yumvaga nta kindi yashobora kuko atize.

Mu mwaka wa 2012 yashishikarijwe kujya kwiga gusoma, kubara no kwandika, ajyayo ashoje yegera bagenzi be bari mu ishyirahamwe ry’abahinzi b’umuceri maze yunguka ibitekerezo amenya ko hejuru yo guhinga ashobora no gukora ibindi.

Ati “Kubera ubujiji sinumvaga n’akamaro ko kuba mu mashyirahamwe mu bandi kuko numvaga ibyo ari iby’abajijutse bize bakanamenya gukora imibare myinshi. Numvaga ibyanjye ari uguhinga ubundi nkinywera urwagwa ngataha”.

Mu isomero Nkundimana ntiyize gusoma no kwandika gusa, ahubwo yahabwaga n’inama zijyanye n’uko umuntu yakora udushinga duto tunyuranye bivuye mu nguzanyo zo mu mashyirahamwe, ari nacyo cyatumye ajya mu ishyirahamwe maze yumva ibitekerezo by’abandi maze bimufasha gutangira umushinga w’ubucuruzi bw’imyaka, abifatanyije n’ubuhinzi bwe.

Kwiga gusoma, kwandika no kubara byatumye Nkundimana afunguka mu mutwe atangira ubucuruzi bw'imyaka.
Kwiga gusoma, kwandika no kubara byatumye Nkundimana afunguka mu mutwe atangira ubucuruzi bw’imyaka.

Mukamazimpaka Tereza nawe utuye muri uyu murenge wa Gikonko, avuga ko amaze kwiga gusoma, kubara no kwandika aribwo yamenye ko ashobora gukora ibindi bikorwa bitandukanye bitari uguhinga gusa, atangira kujya acuruza icyayi, amata n’igikoma mu isantere ya Gikonko ku munsi w’isoko.

Ati “Kuko ntarinzi kubara, natinyaga kuba nagira icyo ncuruza kuko numvaga najya nibeshya mu kubara amafaranga, none ubu naciye mu isomero ndiga neza ubu maze umwaka ndi muri ubu bucuruzi kandi ndabishobora nkanunguka. Maze kwigurira inka nyivanye muri ubu bucuruzi”.

Aba baturage bavuga ko kumenya gusoma, kubara no kwandika, byabafunguye amaso n’umutwe ubu bakaba babasha kwisomera inyandiko zitandukanye ku buryo nta wabashuka cyangwa ngo bayoberwe kwibarira amafaranga ngo bahuguzwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

gusoma ni ingenzi mubuzima bwa muntu kuko nkuko bigaragara, itumanaho rigenda ribyerekana neza aho umuntu utazi gusoma atabasha kumenya amakuru , inyigisho,amabwiriza mugihe byatanzwe binyujijwe mu nyandiko

xxx yanditse ku itariki ya: 22-07-2016  →  Musubize

muri rusange iyo umuntu yageze mu ishuri aba afite icyo arusha utararigezemo kuko ibyo aba yarigishijwe hataburamo na duke yakwifashisha mu buzima busanzwe maze agatera imbere

gahunde yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka