Gisagara: Inkambi ya Mugombwa yabaye igisubizo ku bayituriye

Bamwe mu rubyiruko rukorera mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ahubatse inkambi y’impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo baravuga ko inkambi atari ikibazo ahubwo ari igisubizo kuko yabafashije guhanga imirimo bagatera imbere.

Hagiye gushira umwaka mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara himuriwe impunzi z’abanyekongo zirenga ibihumbi 7. Bamwe mu batuye uyu murenge babanje kwibaza ko kuhazana izi mpunzi bizahungabanya imibereho yabo, ibiribwa bikabura cyangwa hakaba umutekano muke, ariko ngo siko byagenze.

Abaturage batandukanye ndetse harimo n’abaturutse mu yindi mirenge y’aka karere baje kuhashyira ibikorwa kugira ngo biteze imbere bivuye ku bwinshi bw’abaturage basigaye bahatuye.

Bamwe mu rubyiruko rw’uyu murenge batangiye kugana ubucuruzi, haba mu biribwa ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikenerwa mu buzima. Bavuga ko bitari byoroshye kuko nta gishoro kigaragara bari bafite, ariko kubera ubwinshi bw’abantu bahereye kuri duke barazamuka.

Abaturiye inkambi ya Gisagara bavuga ko ari igisubizo ku iterambere ryabo.
Abaturiye inkambi ya Gisagara bavuga ko ari igisubizo ku iterambere ryabo.

Nsabimana Eric acuruza ibintu byinshi birimo amavuta, amasabune, inkweto, amakayi n’ibindi. Yaturutse mu Karere ka Nyaruguru azanywe no gushaka ubuzima kuko yari yumvise ko haje abandi bantu n’isoko rikaba rigiye kwaguka. Avuga ko yatangiriye hasi ariko ubu ageze kuri byinshi.

Ati “Ubu maze amezi 7 ngeze aha, igishoro natangiriyeho nticyari kirengeje ibihumbi 50 ariko ubu mfite ibicuruzwa bihagaze mu bihumbi 400, urumva ko ndi kugenda nzamuka kandi nkomeza kubyongera nkazana ibyo mbona ntari mfite kugira ngo nkomeze nzamuke”.

Kanzayire Claudine nawe acuruza imyaka irimo amasaka n’ibishyimbo mu isoko rya Mugombwa. Avuga ko yatangiye ashoye mironko 10 z’ibishyimbo yari yejeje, ubu nyuma y’amezi 4 yinjiye muri ubu bucuruzi abasha kurangura ibiro 50 by’ibishyimbo n’ibiro 50 by’amasaka mu cyumweru kimwe akabicuruza bigashira.

Ati “mbere namaraga n’ukwezi ntatunze byibura inoti y’igihumbi ariko ubu simbura amafaranga ibihumbi 10 mbika mu cyumweru y’inyungu gusa. Iyi nkambi kuri jye nyibonamo igisubizo rwose nta kibazo iteye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa, Gilbert Nyirimanzi we avuga ko usibye n’ubu bucuruzi, iyi nkambi inabafasha kuzamuka mu bijyanye n’terambere ry’umurenge n’akarere muri rusange, aho ubu hari kugezwa ibikorwa remezo nk’umuhanda uri gukorwa ku bufatanye bw’akarere na MIDIMAR.

Ati “iyi nkambi ni igisubizo ku baturage, umurenge n’akarere muri rusange kuko ibikorwa by’iterambere biri kudusanga ku buryo bugaragara”.

Uyu murenge wa Mugombwa kugeza ubu utarabona umuriro w’amashanyarazi benshi mu bahatuye banavuga ko ari kimwe mu byadindizaga iterambere ryabo, ngo urahagezwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2014-2015.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Shaka uwonagira umukunzi mu inkambi

Gaturike nsabimana yanditse ku itariki ya: 26-04-2021  →  Musubize

Iyi nkuru yawe. Bamwe bungukira mu byago by’abandi. Ubu se gukira kuri ubu buryo byaba ibyo kwishimira ra? Ahubwo aba bavandimwe bakwiye gusengerwa umutekano iwabo ukagaruka, bakajya kwiteza imbere iwabo. Mu nkambi nta kiza kihaba cyane cyane uburere bw’abakiri bato.

KIKI yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka