Inzego za Leta zakoze imyitozo yo gukumira Ebola

Inzego za Leta zigize amatsinda yo gutabara byihuse no gukumira icyorezo cy’indwara ya ebola zakoze imyitozo yo kureba uburyo zakwifata mu gihe hagaragara ibimenyetso by’iyo ndwara mu Rwanda, nyuma y’amahugurwa zari zimazemo icyumweru agamije kunoza ingamba zo gukumira no kurwanya Ebola.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 22/11/2014, izo nzego ziyobowe na Ministiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho; zakoze ikimeze nko kwakira umurwayi wa Ebola ku kibuga cy’indege, kumutwara, kumuvura, kumushyingura mu gihe yaba apfuye, ndetse no gushyira mu muhezo ababa bari kumwe nawe kugira ngo zisuzume uburyo zakwifata ku kibazo cya ebola.

Abururuka indege bose ndetse n'abanyura ku mipaka y'igihugu babanza gupimwa.
Abururuka indege bose ndetse n’abanyura ku mipaka y’igihugu babanza gupimwa.

N’ubwo ngo abaturage bahuguwe n’inzego zitandukanye ibyo ntibihagije nk’uko Ministiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasabye abayobozi bose n’abaturage muri rusange kuba maso ku buryo budasanzwe, mu rwego rwo kurinda Ebola abaturarwanda.

Yagize ati “Nabibutsa ko mu burengerazuba bwa Afurika [aho abantu barimo kwicwa na ebola], 10% by’abapfuye ari abantu b’impuguke; bivuze ko ari ngombwa kugerageza kureba uburyo twiteguye, kugira ngo tumenye neza ko abaturage bacu barinzwe bihagije”.

Amakipe arindwi y’abantu 183 bashinzwe gukumira no kurwanya ebola, agizwe n’Ingabo na Polisi by’Igihugu, akaba kandi arimo abakozi b’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, abakozi ba Rwandair na Rwanda Civil Aviation Authority, Minisiteri zishinzwe ubuzima, imicungire y’ibiza, ibikorwaremezo n’ubutegetsi bw’Igihugu.

Aya matsinda agizwe kandi n’abaganga, abaforomo, abahanga mu kurengera ibidukikije no gukurikirana umurwayi; bari bamaze icyumweru biga uburyo bwo kwigengesera, no gukoresha ibyifashishwa mu gukumira, kuvura cyangwa gushyingura abazize ebola, nk’uko byasobanuwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba.

Abashinzwe kurwanya ebola bakiriye uwagizwe umurwayi wa ebola ku kibuga cy'indege i Kigali.
Abashinzwe kurwanya ebola bakiriye uwagizwe umurwayi wa ebola ku kibuga cy’indege i Kigali.

Abinjira mu gihugu baba banyuze ku mipaka cyangwa ku kibuga cy’indege bose ngo bapimwa ubushyuhe (kimwe mu bimenyetso bikomeye bya ebola); ibitaro 46 byo mu Rwanda bikaba bifite ibyumba by’akato bishyirwamo abarwayi ba ebola; ndetse ko i Rutongo mu karere ka Rulindo hashyirwa abafashwe bari kumwe n’umurwayi wa Ebola bakahamara ibyumweru bitatu bakurikiranwa, kugira ngo basuzumwe niba ntawafatwa nayo muri icyo gihe.

Imipaka y’igihugu yose ngo irarinzwe ndetse amatsinda ashinzwe gukumira no kurwanya ebola bakurikirana mu buryo buhoraho amakuru ajyanye n’iyo ndwara, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CSP Céléstin Twahirwa.

Amabwiriza ya Ministeri y’ubuzima asaba buri muntu wese kutegera no kudakora ku murwayi cyangwa uwishwe na ebola, ujya cyangwa uva mu bihugu bivugwamo ebola akaba agomba kwifatira ingamba zikomeye, iyo yiketseho byibuze kimwe mu bimenyetso bya ebola akaba agomba kwihutira kujya kwa muganga hamwegereye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birerekana ko minisante ishyize ingufu mu gukumira iki cyorezo bityo ngo ntikigere iwacu, muri abo gushimirwa muri iki gikorwa

ngoga yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka