Rusenge: Kuva isoko rya Rugarika ryakwimuka, abaturage banze kurigana

Bamwe mu barema isoko rya rugarika riherereye mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko iri soko byananiranye ko rirema kuva mu gitondo, bagakeka ko biterwa n’uko ryimuwe aho ryaremeraga mbere.

Ubusanzwe iri soko ryaremeraga mu gasantere ka Rugarika gaherereye muri uyu murenge wa Rusenge, nyuma riza kwimurwa ryubakwa hafi y’umuhanda munini werekeza i Kibeho.

Ibibanza byinshi ntibicururizwamo.
Ibibanza byinshi ntibicururizwamo.

Iyo ugeze muri iri soko ku minsi riremeraho, utungurwa no kubona ibyinshi mu bibanza byakabaye bicururizwamo nta bantu babicururizamo.

Bamwe mu bacuruzi bacururiza muri iri soko baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuva iri soko ryakwimuka aho ryaremeraga ngo abaturage batabyishimiye bigatuma ngo batitabira kuza guhahira muri iri soko rishya.

Ibi ngo bituma n’abacuruzi batitabira kuza kuhacururiza, ahubwo ngo ugasanga bamwe bahitamo kujya gucururiza aho ryahoze.

Isoko rya Rugarika ryubatse ku muhanda.
Isoko rya Rugarika ryubatse ku muhanda.

Munyentwari Alphonse ucuruza ubuconsho muri iri soko rishya rya Rugarika avuga ko ubusanzwe ubuyobozi bwasabye abacuruzi n’abaturage kujya barema isoko kuva mu gitondo, gusa ngo byarananiranye, kuko abaturage batangira kuza mu isoko bwije.

Yongeraho ko akenshi usanga abaturage bahitamo kujya guhahira aho isoko ryahoze kuko ngo hari abantu bakihacururiza, na cyane ko ngo abahoze bahacururiza bari barasabwe kuvugurura amazu yabo y’ubucuruzi.

Ati “Hari aho ryahoze hirya hariya niho usanga abantu bigira, n’ubu ugiyeyo wahasanga abantu bangana n’aba ubona hano mu isoko, bamwe badanditse abandi bagura. Irya hano rero rirema bwije.Ikindi kandi mbere tugicururiza aho ryahoze, ubuyobozi bwari bwarasabye abafite amaduka kuvugurura inyubako zabo, urumva rero ntabwo umuntu yata inzu ye yubatse ngo aje gucururiza hano.”

Aba bacuruzi bavuga ko ibi ngo bibagiraho ingaruka zo kugwa mu bihombo, kuko ngo nta baguzi babonakubera ko isoko ritangira kurema bwije, n’abaturage barijemo bakaza ari abihahira ibiribwa gusa.

Singirankabo Viateur nawe ucururiza muri iri soko, avuga ko abenshi mu bacuruzi bagenda bahomba bakitahira, kuko ngo ugereranije imisoro batanga n’uburyo iri soko rititabirwa, ngo biroroshye guhomba.

Ati “Nk’ubungubu urabona aho izi saha zigeze, urabona ko nta n’abaguzi bari baza mu isoko.N’abacuruzi ubwabo urabona ko hari n’abataranika. Ni ukuvuga ngo umuntu acuruza nk’iminota 30 bukaba burije, kandi wakubitaho imisoro dutanga, ugasanga ni igihombo. Iri soko ryarananiranye rwose ubona ntakigenda”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge Rushingwankiko Valens nawe yemera ko isoko ryananiranye kurema mu gitondo. Gusa uyu muyobozi avuga ko impamvu ari uko uyu murenge uri mu cyaro ku buryo ngo nta bantu benshi bashora amafaranga yabo mu bucuruzi, ahubwo ugasanga bishorera mu buhinzi n’ubworozi gusa.

Ati “Umurenge wacu ntabwo ari umurenge w’umujyi kuburyo twari twagira abantu benshi bashora mu bucuruzi, ikiwutunze ahanini ni ubuhinzi n’ubworozi.Ikindi wenda gitangiye gukemuka cyari ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi, utaraboneka twari dufite nk’amazu cumi na atarimo abantu ariko ubu aho uziye yose yagiyemo abantu.”

Naho ku kibazo cy’uko abaturage banze kurema iri soko rishya bagakomeza kwigira aho ryahoze, uyu muyobozi avuga ko Atari byo, gusa akemera ko rimwe na rimwe igihe isoko rya Rugarika ritaremye aha ryahoze ushobora kuhasanga abantu bahacururiza.

Ibi ariko nabyo uyu muyobozi avuga ko bitemewe, ahubwo agasaba abaturage kugana isoko rya kijyambere bubakiwe, na cyane ko ngo aho rybatse ari hafi y’umuhanda.

Ati:”hari ahahoze isoko mu gasantere ka Rugarika hakunda kuba hari abantu, ariko mu by’ukuri uharebye nta n’ikibanza kinini cyari kuhaboneka cyavamo isoko rya kijyambere. Numva rero abantu bakwiye kugana isoko rya kijyambere kuko n’aho riri si kure y’aho ryahoze, kandi ni no kumuhanda munini ujya I Butare, na cyane ko Perezida wa Repubulika yatwemereye umuhanda wa Kaburimbo, urumva ko rizaba rinegereye umuhanda.”

Iri soko ryavuye mu gasantere ka Rugarika rizanwa ku muhanda munini, biteganywa ko rizajya rirema kuva mu masaha ya mu gitondo. Bimaze kunanirana, iri soko ryashyizwe kujya rirema iminsi itatu mu cyumweru, ariyo kuwa Mbere, kuwa Kane no kuwa Gatandatu.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka