Gakenke: Bagiye gushishikariza abagore gukunda umurimo no kwitabira gahunda yo kubitsa no kuzigama

Sosiyete sivile yo mu karere ka Gakenke yiyemeje gushishikariza abagore gukunda umurimo no kwitabira gahunda yo kuzigama kugirango nabo barusheho kwitezimbere kuko abagore bakiri bace mubijyanye no kubitsa no kugurizanya.

Ibi babyiyemeje kuri uyu wa gatanu tariki 21/11/2014, ubwo bateranaga mu rwego rwo kureba niba imihigo ya 2014-2015 igenda neza, no kureba niba nab a nyir’uguhiga bagenda bayinjiramo.

Usanga mu karere ka Gakenke uburyo bwo kwihangira imirimo busa nkaho bitarumviakana neza kuri bamwe.
Usanga mu karere ka Gakenke uburyo bwo kwihangira imirimo busa nkaho bitarumviakana neza kuri bamwe.

Valens Niyitegeka, uhagarariye Platform ya Society Civil mu karere ka Gakenke asobanura ko kuba society civil itegura ibiganiro nk’ibi biterwa n’uko ifite inshingano zitoroshe zo kuba ijisho ry’umuturage kandi ikigamijwe ar’ukugirango imuhuze n’ubuyobozi bwite bwa leta.

Ku bijyanye no gusuzuma aho imihigo igeze no kureba niba ntakiburamo kugirango batazatungurwa mugihe cyo kuyesa, Niyitegeka avuga ko hari imyanzuro yafashwe nkuko asobanura imwe muriyo.

Ati “Twasanze abadamu tugomba kubongeramo ingufu cyane kuko twasanze batari kugaragara cyane mu kintu cyo gukora imirimo kugirango nabo babashe kwinjira mw’iterambere ry’ igihugu cyane cyane nko kubasha kuzigama no kujya mu mabanki ndetse no kwihangira umurimo, aka kantu twabonye tugomba kugashiramo ingufu.”

Uretse kuba bagiye gushira imbaraga mugushishikariza abagore kwitabira kuzigama ngo hanagaragaye ko bimwe mubikorwa biri muri gahunda z’urubyiruko mu mihigo ya 2014-2015 byateganyirijwe amafaranga mace kuburyo hazabaho kuganira n’urwego rw’akarere kugirango harebwe icyakongerwa kugirango inzego zose zigendere hamwe.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage munshingano, Zephyrin Ntakirutimana asobanura ko ibikorwa bikorwa na society civil babiha agaciro bikanabongerera ingufu cyane kuko bibereka ko abaturage barikumwe nabo bishimira ibikorwa barimo kandi bakaba baharanira kubigiramo uruhare.

Kuba mu karere ka Gakenke hakigaragara urubyiruko rudafite imirimo hamwe n’abagore batarasobanukirwa gahunda yo kwizigamira umuyobozi w’akarere wungirije ufite imibereho myiza munshingano ze afite icyo abivugaho.

Ati “Akarere kacu n’akarere usanga uburyo bwo kwihangira imirimo busa nkaho bitarumviakana neza kuri bamwe bitewe naho baba batuye ariko nibintu bishoboka, abadamu nabo nuko nikimwe n’urubyiruko ariko abadamu bo usanga aho bageze hashimishije kuko abenshi bamaze kwitezimbere tukaba twifuza ko n’abandi basigaye bakomeza kureberaho kugirango bakomeze kwitezimbere.”

Marie Chantal Nyirabaganizi ni imboni ya profemme twesehawe mu karere ka Gakenke, avuga ko impamvu abagore benshi batitabira gahunda zo kuzigama no kwiguriza biterwa nuko abenshi bacyitinya bagatinya ko bashobora guhomba gusa ngo ababigerageza babigeraho.

Ati “Nk’uko nubundi dusanzwe dushishikariza abategarugori kwitabira ibigo byo kubitsa no kugurizanya twiyemeje noneho kurushaho kubakangura kuko ikigaragara nuko abadamu umubare wabo ari muce ugereranyije nuw’abagabo witabira ibikorwa byo kubitsa no kuguzanya.”

Mu mwaka w’imihigo wa 2013-2014 akarere ka Gakenke kajye kumwanya wa 15 mugihe muntara y’amajyaruguru baje kumwanya wa 2 inyuma y’akarere ka Gicumbi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka