Ngoma:Abahoze bakoresha ibiyobyabwenge bakanguriwe kubyirinda no kubikumira

Polisi y’igihugu ifatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East), bashishikarije abahoze bakoresha ibiyobyabwenge(ba mayibobo) ndetse n’abanyonzi biga umwuga kwirinda ibiyobyabwenge.

Mukwigisha uru rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge bikunda kugaragara mu rubyiruko,beretswe ubwoko bwa bimwe mu biyobyabwenge ndetse banasobanurirwa ingaruka bahura nazo igihe babyishoramo.

AIP Ndayisaba yerekanye urumogi mu gusobanura ububi bwarwo.
AIP Ndayisaba yerekanye urumogi mu gusobanura ububi bwarwo.

Umwe muri aba biga imyuga, Shumbusho Alexis nawe ahamya ko atakwiga umwuga ngo awufate igihe akoresha ibiyobyabwenge.

Malayika Daniel we yemeza ko igihe warangije kwiga umwuga ugakoresha ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye kuri wa mwuga zirimo kwibeshya cyane mu kazi nko kubaka cyangwa mu by’amashanyarazi, kugira impanuka zikomoka ku kazi, no gutakarizwa ikizere mu kazi.

Kwigisha uru rubyiruko ngo bigamije kugirango imyuga biga itazabapfira ubusa kuko ngo baramutse bafata ibiyobyabwenge ntibakwiga ngo bafate kandi ngo nyuma yo kurangiza kwiga umusaruro waba muke mu kazi cyangwa kakabananira.

Umupolisi ushinzwe community policing mu karere ka Ngoma AIP Jean Pierre Ndayisaba yabwiye urwo rubyiruko ko gukoresha ibiyibyabwenge ntakiza byabagezaho ahubwo bibicira ubuzima bityo ko nta n’undi mushinga wabateza imbere bashobora gukora uretse gushyira ubuzima bwabo mu kaga .

AIP Ndayisaba yabasabye kuba abafatanyabikorwa ba polisi mu gukumira ibyaha cyane cyane ibiterwa no gukoresha cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge kugirango babe abanyarwanda bafite icyerecyezo .

Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi muri IPRC East ,Kizito Habimana,yashimiye uru rubyiruko kuba rwarahisemo kureka ibiyobyabwenge bakitabira amasomo abafasha ejo hazaza habo.

Yagize ati : ’’ Iyo uhisemo gukoresha ibiyobyabwenge uba uhisemo ubukene, ubujiji n’urupfu. Ntabwo dushobora kureka urubyiruko ngo rwiyahure tururebera. Mwitandukanye burumdu n’ibiyobyabwenge mubyamagane kugirango mubashe kwigira no kwihesha agaciro. ’’

Uru rubyiruko rweretswe ibiyobyabwenge bitandukanye kugirango babone amoko yabyo mu buryo bwo kubafasha kurwirinda no kuba batanga amakuru aho babibonye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka