Ababyeyi baributswa uruhare rwabo rwo kwita ku bana

Ababyeyi barasabwa kongera uruhare rwabo rwo kwita no guteza imbere uburenganzira bw’abana, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nkuru y’igihugu ngarukamwaka y’abana kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014.

Iyi nama yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 inama y’igihugu y’abana itangiye kubaho kuva mu 2014. Insangamyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Imyaka 20 irashize: Dukomeze imbere uburenganzira bw’umwana”.

Mu ijambo rye, Minisitiri Murekezi yagize ati “Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko tugomba gukomeza kubaka icyerekezo u Rwanda rwihitiyemo cyo guteza imbere uburenganzira bw’abana.

Minisitiri w'intebe, Anastase Murekezi yasabye ababyeyi kwibuka inshingano zabo.
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi yasabye ababyeyi kwibuka inshingano zabo.

Ibyiza byinshi bikorerwa abana mu Rwanda bishingiye kuri gahunda na politiki nziza by’igihugu cyacu. Zimwe muri izo politiki ni izikomatanya uburenganzira bw’umwana yashyizweho mu 2011 igamije gutanga umurongo ngenderwaho wo gucyemura mu buryo bunoze ibibazo by’abana no kubarinda ikibi cyose aho cyaturuka hose”.

Minisitiri Murekezi yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amahuriro y’abana kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere mu rwego rwo kubaha ijambo, anashima gahunda ya leta yo kurerera abana mu miryango igamije kubavana mu bigo by’imfubyi no mu mihanda.

Honorine Uwase Hirwa, umwana uhagarariye abandi yatangaje ko abana muri rusange bishimira iterambere bamaze kugezwaho, cyane cyane mu gushyirirwaho amategeko abarengera.

Ati “Abana turishimira ibyakozwe no kurengera uburenganzira bw’umwana mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye”.

Iyi nama yitabiriwe n'abana bahagarariye abandi bagera kuri 507 baturutse hirya no hino mu gihugu.
Iyi nama yitabiriwe n’abana bahagarariye abandi bagera kuri 507 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Bimwe mu byagezweho mu kubahiriza uburenganzira bw’abana harimo abana bagera ku 2,395 mu bana 3,233 babaga mu bigo by’impfubyi bashyizwe mu miryango kandi bagahabwa ubuzima bwiza muri gahunda ya Malayika Murinzi.

Iyi nama y’igihugu y’abana yashyizweho mu 2004 mu rwego rwo kubafasha kwisanzura no gutanga ibitekerezo byagenderwaho mu kubahirizwa uburenganzira bwabo, nk’uko Minisitiri w’Iterambere ry’umuryano, Oda Gasinzigwa yabitangaje.

Kuri iyi nshuro u Rwanda rwakiriye abana bagera kuri 23 baturutse muri Tanzaniya, Uganda n’u Burundi baje kwifatanya na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Abana berekanye ubuhanga mu mukino bakinnye.
Abana berekanye ubuhanga mu mukino bakinnye.
Abana bigeze guhagararira abandi bahembwe ibikoresho bitanduianye.
Abana bigeze guhagararira abandi bahembwe ibikoresho bitanduianye.
Abana barishimira ibyakozwe mu kurengera uburenganzira bw'umwana mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.
Abana barishimira ibyakozwe mu kurengera uburenganzira bw’umwana mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi nibyo kuko hari igihe ubona ababyeyi birengagije inshingano zabo nk’ababyeyi

sugira yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

ababyeyi bagomba byo guhindura inyumvire no uburyo bwo kurera bagahuza naho isi igeze

veronique yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka