Ruhango: Batangiye kubarura abafana ba Rayon Sports

Mu rwego rwo kumenya neza abafana b’ikipe ya Rayon Sport, Rwanda Promoters Company iri mu gikorwa cyo kubarura aba bafana ariko ikifashisha abajyanama b’ubuzima bari mu midugudu.

Iki gikorwa cyatangiye tariki 06/11/2014, bikaba biteganyijwe ko kizasozwa nyuma y’umwaka, ubuyobozi bwa Rwanda Promoters Company buvuga ko bwagitangije mu rwego rwo kumenya neza umubare w’abafana b’ikipe ya Rayon Sports.

Umuyobozi wa Rwanda Promoters Company, Nshuti Olivier, avuga ko biteye urujijo cyane kuko usanga abantu benshi bavuga umubare w’abafana ba Rayon Sport, bamwe ugasanga bavuga ngo n’abafana miliyoni enye abandi eshanu.

Nshuti Olivier uhagarariye Rwanda Promoters Company mu Ruhango.
Nshuti Olivier uhagarariye Rwanda Promoters Company mu Ruhango.

Iki kibazo rero ngo iyi kampani nicyo ije gukemura, kuko yifuza kugera muri buri mudugudu ibarura buri mu fana wa Rayon, ariko bakazifashisha abajyanama b’ubuzima.

Ati “ubundi muri buri mudugudu habamo abajyanama b’ubuzima batatu, ariko twe tuzakorana n’umwe kugirango abandi nabo bakomeze akazi kabo, kuburyo ntacyo bizabangamira”.

Gusa ngo nyuma yo kubarura aba bafana mu karere ka Ruhango ndetse no mu gihugu hose, hazashyirwaho uburyo bwo kuzajya bishyuza umusanzu abazaba bemeye ko ari abafana ba Rayon Sports koko.

Buri kwezi nibura umunyamuryango akazajya atanga amafaranga 100 gusa, kandi nabwo akabikora ku bushake bwe akazajya ayakatwa ku ma inite azajya akoresha muri terefone ye, bityo agashyirwa kuri konti ya Rayon Sports.

Olivier akavuga ko ubu buryo buzatuma iyi kipe koko itungwa n’abafana bayo, kuko nibura bizera ko bazajya binjiza amafaranga asaga miliyoni 400 zivuye mu bafana. Kandi ngo buri munyamuryango azajya ahabwa uburenganzira bwo kumenya uko amafaranga yatanze yakoreshejwe.

Uretse ubu buryo bwo kubarura abafana ba Rayon Sports hifashishijwe abajyanama b’ubuzima, ngo banamaze gushyiraho uburyo umuntu ashobora kwibaruza nk’umufana akoresheje telephone igendanwa.

Kugeza ubu iki gikorwa kirimo gukorerwa mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango, Kamonyi, Nyanza na Muhanga, kikazakomereza mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Gisagara.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibagire vuba, abakeba bareke gukomeza kudukoba ko turi uburo bwinshi butagira umusururu, kandi hari harabuze uburyo bwo kudushyira kuri gahunda.
Ikindi kuki umuntu umaze kubarurwa atatangira gutanga uwo musanzu wa 100 frw ku ma unite ya phone mu kwezi. Aho gutegereza igihe bazarangiriza kuzenguruka igihugu. Rwose njye iyi gahunda ndayinyotewe. Aho byamaze kurangira nka za Gasabo, ndumva bakwiye kudushyira muri systeme amafranga agatangira gutangwa.
Ikibazo cy’amikoro kikarangira.

kiki yanditse ku itariki ya: 21-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka