Suwede yahaye u Rwanda miliyari 9.2 Rwf yo kurwanya ubushomeri

U Rwanda rwakiriye inkunga yatanzwe n’igihugu cya Suwede ingana n’ama krona (amafaranga ya Suwede) miliyoni 100, akaba asaga miliyari 9.2 Rwf (amafaranga y’u Rwanda) yo gufasha mu ihangwa ry’imirimo mishya no guteza imbere isanzweho.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yiswe National Employment Program NEP igamije guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, kugirango abarangiza amashuri bataba abashomeri.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze ko amafaranga yatanzwe na Suwede kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014, yunganira NEP mu guhanga imirimo ihagije, gutanga ubumenyi bwafasha abakozi kongera umusaruro w’ibyo bakora, ndetse no guhuza no gukurikirana ko imirimo yahanzwe ikomeza gukorwa mu buryo burambye.

Ministiri muri MINECOFIN na Charge d'affaires muri Ambasade ya Suwede, bahererekanya amasezerano y'inkunga yatanzwe.
Ministiri muri MINECOFIN na Charge d’affaires muri Ambasade ya Suwede, bahererekanya amasezerano y’inkunga yatanzwe.

“Twishimiye ko abarangiza amashuri babonye amahirwe yo gufashwa mu ihangwa ry’imirimo mishya idashingiye ku buhinzi; bakaba bari bakeneye ubumenyi bwo kubafasha kuba ba rwiyemezamirimo n’imicungire y’imari mu byo bakora”, Ministiri Gatete.

Ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda ngo cyari gihagaze kuri 3.4% igihe hakorwaga ibarura ry’abaturage mu mwaka wa 2012, ariko ngo gishobora kuba cyarahindutse kugeza ubu, nk’uko Ministiri w’imari yabitangaje akanasobanura ko kubaho kw’abashomeri benshi mu gihugu ari ikibazo gikomeye kigomba kuba mu by’ibanze bikemurwa vuba.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Samuel Mulindwa asobanura ko ibyo Abanyarwanda bakwiga bitabura isoko kandi bikenewe mu gihugu, ngo ni imyuga ikeneye abakozi bangana na 72%, ubukerarugendo, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’ibijyanye n’amahoteli n’amarestora.

Amasezerano y'inkunga yasinywe hari Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, Sharon Haba na mugenzi we muri MIFOTRA, Samuel Mulindwa.
Amasezerano y’inkunga yasinywe hari Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, Sharon Haba na mugenzi we muri MIFOTRA, Samuel Mulindwa.

Leta ya Suwede ngo yishimiye gahunda ya NEP y’u Rwanda, ruvuga ko imirimo ihangwa igomba kuba itanga umusaruro mwinshi kugira ngo abantu bave mu bukene; hakaba ngo hakenewe kugaragariza abantu aho bafite amahirwe mu kubona imirimo cyangwa nabo ubwabo bagahabwa ubushobozi bwo kuyihangira, nk’uko ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya Suwede mu Rwanda, Maria Hakansson yabisabye.

Igihugu cya Suwede gisanzwe gitera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi muri Kaminuza, mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage; kikaba kuri ubu cyongereyeho kurwanya ubushomeri, biri mu by’ibanze Leta ivuga ko yitayeho muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu EDPRS II.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

rega amahanga amaze kubona ko inkunga tuzikoresha neza

carine yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Iyi ni inkunga ikomeye cyane yiyongera ku zindi zitangwa na suede mu gufasha kugabanya ubukene mu gihugu cyacu,ibi bikaba bishimangira ubushake bw’abanyarwanda mu gushaka icyakomeza guteza imbere imibereho y’abanyarwanda batandukanye

Mugema yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka