Ngoma: Barashima ko imihanda igenda ikorwa ibafasha mu buhahirane

Nyuma yuko hakozwe umuhanda wa Kibaya-Rukira-Gituku abatuye umurenge wa Rukira ndetse n’abajya guhahirayo ibitoki bihera cyane baravuga ko gukora uyu muhanda byarushije kongera ubuhahirane n’abandi baturanyi.

Imodoka ndetse n’abarangura ibitoki ku magari babijyana mu baturanyi ngo bisigaye bigenda neza bitagoranye kuburyo ubu ubuhahirane bworoshye ugereranije na mbere.

Bamwe mu bahatuye ndetse n’abakora umwuga wo kurangura n’abahinzi ibitoki bakajya kubigurisha mu migi ihegereye babijyanye ku magari bavuga ko ubundi kubigeza ku muhanda mwiza byagoranaga cyane kubera umuhanda mubi ariko ubu ngo bagenda neza nta mvune nyinshi.

Hakizimana Eric umaze imyaka ine arangura ibitoki akajya kubigurisha mu mugi wa Kibungo avuga ko ubundi hari ubwo byabasaba kugenda bikoreye ibitoki ku mutwe banafite igari kuko imihanda yabaga ari mibi.

Yagize ati “hari nubwo wasangaga hari aho twageraga tuvuye kurangura ibitoki ku magare tukarinda kubyikorera ku mitwe ndetse n’igari bikadutera imvune nyinshi; ariko ubu turahanyura neza nta mvune ndetse ubu n’imodoka ziza kugura ibitoki zitinuba kuko umuhanda wakozwe neza”.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa mu karere ka Ngoma, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mupenzi George, yavuze ko bashima minisiteri y’ubuhinzi yabafashije mu kubaka imwe mu mihanda yongereye ubuhahirane hagati y’abaturage ndetse n’abacuruzi baza kugura umusaruro wabo.

Yagize ati “Mu guhuza ubutaka byatugejeje kuri byinshi mu kongera umusaruro ariko hari ibikenerwa iyo umusaruro wabonetse. Imihanda irakenerwa cyane kugirango nuwo musaruro ubone uko ugera ku masoko. Nashimira minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku mihanda yadufashije gukora ndetse n’indi igiye gukorwa muri uyu mwaka”.

Hirya no hino mu karere ka Ngoma hari imihanda igenda ikorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu gihe indi ikorwa mu miganda y’abaturage indi ikaba yarakozwe mu gihe cya TIG.

Nubwo ariko imihanda ikorwa muri aka karere kahoze ari ikigega ku bitoki ubu usanga ibitoki kuri ubu bigenda bihenda. Bamwe bavuga ko biterwa n’uko habonetse amasoko menshi bikaba byoherezwa aho bigura neza mu gihe abandi bavuga ko iri henda ry’ibitoki riterwa nuko umubare w’abahinzi ugenda urutwa n’uwabarya batahinze.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka