Nyamasheke: Abaturage bo muri Autriche bagiye kubaka ishuri ry’umupira w’amaguru

Abaturage bo mu gihugu cya Autriche bavuga ko bagiye kubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu gihe kitarenze umwaka mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.

Aba baturage bavuga ko bakunze u Rwanda cyane bitewe n’imiterere yarwo n’uburyo abaturage b’u Rwanda bakunda abantu bityo bafata icyemezo cyo kugirana n’Abanyarwanda igihango mu kububakira ishuri ry’umupira w’amaguru.

Ibi ngo bizatuma abana bo mu Rwanda bakura bakunda umupira w’amaguru kandi havemo abakinnyi b’abahanga bashobora kugera hose ku isi hose.

Umwe mu banya Autriche baje gutangiza ishuri ry'umupira i Nyamasheke aganira n'abana.
Umwe mu banya Autriche baje gutangiza ishuri ry’umupira i Nyamasheke aganira n’abana.

Franz Hofer niwe uhagarariye abandi bifuza gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru muri Nyamasheke, avuga ko bifuza gutangirana n’abana b’abahungu n’abakobwa, 15 b’abakobwa n’abandi 15 b’abahungu, bafite hagati y’imyaka 8 na 12 bakazagenda bagura ibikorwa byabo ku buryo bazagera ubwo bafata abana bari hagati y’imyaka 12 na 15.

Franz avuga ko bizera ko abo bana bazavamo abahanga kandi bakazaba imbuto n’umusemburo w’umupira ugezweho mu Rwanda.

Agira ati “twashinze ishuri ry’umupira muri Kenya, twifuza no gushinga irindi mu Rwanda, tuzatoranya abana muri Nyamasheke bidukundiye tuzatoranya n’abandi bafite impano bari mu bindi bice byo mu gihugu, twizera ko bizafasha urubyiruko rw’u Rwanda gukura bakunda umupira w’amaguru kandi bafite ubuzima bwiza”.

Franz avuga ko bifuza kuzatangira ku bintu bito, umwaka utaha mu mezi atangira, aho abana bazajya batozwa bataha, bakabona aho bigira n’aho bashobora kogera, bamara kubona amafaranga ahagije bakubaka n’aho abana bashobora kurara, bikaba ishuri ryuzuye (academy).

Ibikorwa byo gutoza abana umupira w'amaguru byaratangiye ndetse barateganya kubaka izu yo gukoreramo.
Ibikorwa byo gutoza abana umupira w’amaguru byaratangiye ndetse barateganya kubaka izu yo gukoreramo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza , Gatete Catherine , avuga ko bishimiye iki gikorwa cy’aba baturage bo muri Autriche, ndetse ko bazabaha ubufasha bwose bazakenera kugira ngo bateze imbere urubyiruko rwa Nyamasheke.

Yagize ati “badusabye aho bashobora gukorera ibikorwa byabo kandi twarahabemereye, ndetse n’ubundi bufasha bazakenera tuzafatanya ku buryo babubona, twizera ko abana bacu bazabyungukiramo bakaba bazakina umupira ukababeshaho haba mu Rwanda no hanze yarwo”.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tutarangwamo ibikorwa byinshi bijyanye n’imikino n’imyidagaduro, iri shuri rishobora kuza ari igisubizo ku rubyiruko rwari rufite impano rwarabuze aho ruzerekanira ndetse bikanabakura mu bwigunge.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka